Amasomo ku wa Gatatu

ISOMO RYA MBERE


Mwene Siraki (Sir 4, 11-19)

11Ubuhanga buhesha ikuzo abana babwo, kandi burinda ababushakashaka. 12Ubukunda aba akunda ubuzima, kandi ababwitabira bugicya bazasagwa n’ibyishimo. 13Ubwizirikaho azahabwa ikuzo ho umurage, kandi aho yinjiye hose, Uhoraho amuha umugisha. 14Ababwitabira basingiza Nyir’ubutagatifu, kandi ababwitangiye, Uhoraho arabakunda. 15Uwumva ubuhanga azacira amahanga urubanza, kandi ubwitaho azabaho mu mutekano. 16Ubwizera azabuhabwaho umurage, n’abamukomokaho bazabugabirwa. 17Icyakora burabanza bukamunyuza mu mayira aziguye, bukamutera ubwoba agahinda umushyitsi, bukamurushya bumutegeka kubwihatira, kugeza ubwo busanga bushobora kumwizera, bumaze kumugerageza n’amategeko yabwo. 18Hanyuma bukamugarukira, bukamushimisha, maze bukamuhishurira amabanga yabwo. 19Iyo arorongotanye buramutererana, agakurizaho kurimbuka.


ZABURI (Zab 119 (118), 165.168, 171-172, 174-175)


Inyik/ Uhoraho, abakunda amategeko yawe bagira                          amahoro yuzuye.

 

Abakunda amategeko yawe bagira amahoro yuzuye,

kuri bo nta kibakoma imbere.

Nkurikiza amatangazo n’ibyemezo byawe,

Kandi ibyo nkora byose uba ubibona.

 

Umunwa wanjye wamamaza ibisingizo byawe,

Kuko umenyesha ugushaka kwawe.

Ururimi rwanjye niruhimbaze amasezerano yawe,

kuko amatangazo yawe yose atunganye.

 

Uhoraho, icyo nifuza ni uko wandokora,

Kandi amategeko yawe antera ibyishimo.

Icyampa ngo mbereho kugusingiza,

maze amateka waciye ambere ikiramiro.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 14,6-9)


Alleluya Alleluya.

Yezu, Mwana w’Imana, ni wowe Nzira, Ukuri n’Ubugingo.

Uwakubonye aba yabonye So.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 9,38-40)

Muri icyo gihe, 38Yohani umwe muri ba Cumi na babiri abwira Yezu ati «Mwigisha, twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira, turabimubuza kuko atadukurikira.» 39Yezu ati «Mwibimubuza, kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze ngo ahindukire amvuge nabi. 40Utaturwanya wese ari kumwe natwe.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »