Amasomo ku wa Gatandatu

ISOMO RYA MBERE


Mwene Siraki (Sir 17, 1-15)

1Uhoraho yabumbye muntu mu gitaka, kandi ni cyo azamusubizamo. 2Yageneye abantu iminsi n’igihe byo kubaho, kandi abaha ububasha ku biri ku isi byose. 3Yabahaye imbaraga nk’ize, abarema mu ishusho rye. 4Ibinyarnubiri byose yabitegetse kubatinya, kugira ngo bagenge inyoni n’ibisimba byo mu ishyamba. 6Yabahaye ururimi, amaso n’amatwi, ndetse n’umutima wo gutekereza. 7Yabasenderejemo ubumenyi n’ubwenge, abasobanurira ikibi n’icyiza. 8Yashyize urumuri rwe mu mitima yabo, kugira ngo abereke agaciro k’ibiremwa bye, 10bityo bahimbaze izina rye ritagatifu, kandi bamamaze ibikorwa bye by’agatangaza. 11Yabahaye kandi ubumenyi, abagabira n’itegeko ribeshaho. 12Yagiranye na bo isezerano rihoraho, abahishurira amabwiriza ye. 13Amaso yabo yabonye ububengerane bw’ikuzo rye, amatwi yabo yumva ijwi rye ritagereranywa. 14Yarababwiye ati «Mujye mwirinda ubuhemu ubwo ari bwo bwose», kandi buri muntu amuha amategeko yerekeye mugenzi we.15Inzira zabo zihora imbere ye, ntizlgera zihisha amaso ye.


ZABURI (Zab 103 (102),13-14,15-16, 17-18a)


Inyik/ Impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya.


Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,

Ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;

koko azi neza icyo twabumbwemo,

Akibuka ko turi umukungugu.

 

Iminsi y’umuntu ni nk’ibyatsi,

akabumbuka nk’ururabo rwo mu murima;

umuyaga wamuhuhaho akazimira,

akazimira adasize akarari.

 

Naho impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya,

kuva iteka kuzageza iteka ryose,

n’ubutabera bwe bugahora ku bana,

no ku buzukuru b’abakomeza Isezerano rye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt11,25)

 

Alleluya Alleluya

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga ry’Ingoma y’ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 10,l3-16)

Muri icyo gihe, 13Yezu bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. 14Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. 15Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y’lmana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.» 16Nuko arabahobera, abasabira umugisha abashyizeho ibiganza.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »