Inyigisho yo ku Cyumweru cya VI Gisanzwe, Umwaka A

Mu Ivanjili ya Matayo yo ku cyumweru cya VI Gisanzwe cy'Umwaka A, ndetse n’ikigikurikira, dutega amatwi disikuru ya Yezu ari k’umusozi, agaragaza uko Ivanjili igomba kumvwa ugereranyije n’inyigisho zo mu Isezerano rya kera n’uburyo abantu bitwaraga bazihereyeho: Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo...Jyewe mbabwiye ko...” Ni uburyo Yezu ashaka kutugaragariza ko ataje gukuraho uburyo abantu babagaho, ko ahubwo yaje kugira ngo barusheho kubaho no kwitwara neza bagendeye ku Nkuru Nziza yatuzaniye. Yezu aragaruka ku bintu bitandatu agira ngo abitangeho urumuri maze abantu babashe kwitwara bamurikiwe n’Ivanjili. Ingingo agarukaho ni: ubwicanyi, ubusambanyi, gutandukana k’umugore n’umugabo, indahiro, kwihorera n’urukundo rwa kivandimwe. Kuri iki cyumweru Yezu aratuganirira ku ngingo enye ariko anagaragaza ko Ijambo ry’Imana dusanga mu Isenzerano rya Kera ari Ijambo rikwiye kubahwa no kwitabwaho kuko ataje aje kurikuraho ahubwo yaje aje kurisobanura kurushaho we Jambo w’Imana wigize umuntu.

 

Icyo Yezu yifuza, ni uko abantu batagwa mu mutego wa bamwe mu bigisha iryo Jambo, bashobora kurigunagunira mu byifuzo byabo no mu migenzereze yabo idahwitse: Ijambo ry’Imana ntirikwiye gufatwa nk’ijambo ridutera ubwoba, ntirikwiye gufatwa nk’itegeko ryabuza uryumva kurizirikanaho. Yezu arifuza ko Ijambo ry’Imana ritubera urumuri aho kutubera impamvu yo gutera umugongo Imana idukunda. Ijambo ry’Imana rigomba kurenga amategeko maze rikagera aho riba ubuzima bwuzuye ubugwaneza n’ubushishozi. Yezu ati gusambana si ukuryamana n’umugore gusa, ahubwo no kumubonamo igikoresho cy’ibyifuzo byawe ni icyaha. Ati kudatana n’umugore si ukubana mukurikiza itegeko rigenga abashakanye, ahubwo no kubuza uburyo uwo mwashakanye, ukamubuza amahoro n’amahwemo, ukamubonamo uwo wakwikiza amategeko abaye atariho, nabyo ni uburyo bwo gutana n’uwo mwashakanye. Yezu arifuza ko imigenzereze yacu itahagararira ku kubahiriza amategeko gusa, ahubwo arifuza ko amategeko yari akwiye kutubera imbarutso yo kugira neza, yo kubana neza, yo kureba kure no kubaho tuyobowe n’urukundo n’impuhwe by’Imana.

 

Yezu agendeye ku Ijambo ry’Imana, arifuza kandi kugira icyo asubiza abantu benshi bashobora kuvuga mu mutima wabo bati njye ndi intungane kuko siniba, sinsambana, ntawe nigeze nica, nta muntu nigeze mbeshya cyangwa se ngo mbeshyere…Gukurikiza Amategeko y’Imana si ukuyarondora muri rusange cyangwa se ngo afatwe nk’aho atabereyeho kutuyobora muri buri kantu dukora cyangwa se dutekereza, cyangwa se ngo twibwire ko ibyo tugomba kubahiriza ari ariya magambo yonyine akubiye muri ariya mategeko cumi. Amategeko y’Imana ahubwo, ni uburyo Imana yifuje ko bwatubera imbarutso y’ubwitonzi n’imyitwarire myiza, ni uburyo Imana ishaka kutubwira iti dore urugi nguru ahasigaye ni mwinjire munzu y’urumuri. Kuyashyira mu bikorwa neza rero ni uguhora buri gihe na buri kanya duhitamo Imana, duhitamo gukora ugushaka kwayo kandi twamurura mu mitima yacu ibituma dushobora kubangamira kenshi abandi. Kwitangira abo tubana tubakunda kandi tubereka ko ari impano Imana yaduhaye, kwitangira uwo twashakanye no kwikuramo ibitekerezo bituma undi twamubonamo umugaragu wacu cyangwa se igikinisho cyacu, ngurwo urugamba amategeko y’Imana adusaba kurwana iminsi yose n’igihe cyose cy’ukubaho kwacu. Guharanira guhesha Imana ikuzo no guha muntu icyubahiro, ngicyo icyo Yezu yifuza ko cyatubera impamvu yo kwitwa abe.

 

 

Yezu ahereye ku mategeko 613 abigishamategeko bashyiraga imbere rwose (248 kuko umubiri ugizwe n’amafufwa 248; 365 kuko umwaka ugizwe n’iminsi 365), aragaragaza kandi atwibutsa ko itegeko ari rimwe rukumbi nyamara rikaba rireba buri gikorwa na buri gihe cy’ubuzima bwacu bwa buri munsi: Gukunda Nyagasani Imana n’umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose, no gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda.

 

Yezu rero arusheho kutubera byose kandi akomeze amurikire intambwe zacu kugira ngo tujye tumenya guhitamo icyiza dukora ibimuhesha ikuzo n’ibituma abavandimwe bacu babaho bishimye.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »