Amasomo ku wa Mbere

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 4,1-15.25)

1Muntu abonana na Eva, umugore we. Eva arasama abyara Kayini, maze aravuga ati «Nungutse umuntu nkesha Uhoraho.» 2Ku buheta abyara Abeli murumuna we. Abell aba umushumba w’amatungo, naho Kayini aba umuhinzi w’ubutaka. 3Igihe kirahita, Kayini ashyira Uhoraho amaturo avuye mu myaka y’imirima ye. 4Abeli na we azana uburiza mu matungo ye, agerekaho n’ibinure byayo. Uhoraho ashima Abeli n’amatuta ye, 5ariko ntiyashima Kayini n’amaturo ye. Kayini biramurakaza cyane, maze mu maso he harahinduka, yubika umutwe. 6Uhoraho abaza Kayini ati «Urakajwe n’iki? Kandi ni iki cyatumye uhinduka utyo mu maso? »7Nugenza neza ntuzubura umutwe se? Naho nutagenza neza, itonde kuko icyaha kibunze ku irebe ry’umuryango wawe ngo kigusumire, ariko wowe ugomba kukirusha amaboko.»


8Kayini abwira murumuna we Abeli ati «Tujyane mu mirima.» Nuko igihe bari mu mirima, Kayini asimbukira murumuna we Abeli maze aramwica. 9Uhoraho abaza Kayini ati « Abeli murumuna wawe ari hehe?» Undi ati «Simbizi! Mbese ndi umurinzi wa murumuna wanjye?» 10Uhoraho ati«Wakoze ibiki? Amaraso ya mururnuna wawe wamennye, ngaha arantabariza mu gitaka. 11Ubu ngubu ubaye ikivume ku butaka, bwo bwasamye ukabwuhira amaraso ya murumuna wawe. 12Nuhinga ubutaka ntibuzongera kukurumbukira; uzahora uri inzererezi yangara ku isi.» 13Kayini abwira Uhoraho ati «igihano umpaye kirakabije. 14Dore unyirukanye kuri ubu butaka, unciye no mu maso yawe. Nzahora ndi inzererezi nangara ku isi, kandi uzambona wese azanyica!»

 

15Uhoraho aramubwira ati «Yewe, uzica Kayini uwo ari we wese, azabihanirwa karindwi. » Nuko Uhoraho ashyira ikimenyetso kuri Kayini, kugira ngo uwo bazahura wese atazamukubita mu ngusho. 25Adamu abonana n’umugore we : umugore we abyara umuhungu amwita Seti, ati «Kuko lmana yanshumbushije indi mbuto mu kigwi cya Abeli, Kayini yishe.»


ZABURI (Zab 50 (49), 1.5a, 7ac-8, 16bc-17, 20-21ab)

 

Inyik/ Nimuze duture Imana igitambo cyo kuyishimira.

 

Imana nya mana, ari yo Uhoraho,

ivuze ijambo rikoranya isi yose,

guhera mu burasirazuba kugeza mu burengero bwaryo.

Iti «Nimunkoranyirize abayoboke banjye.

 

« Tega amatwi muryango wanjye, ngiye kuvuga ;

jyewe Imana nkaba n’Imana yawe!

Ibitambo untura si byo nguhora,

kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

 

«Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,

no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,

nyamara ntukunde gukosorwa,

maze amagambo yanjye ukayata hirya?

 

«Uricara ukavuga nabi umuvandimwe wawe,

bityo ukandagaza mwene nyoko.

Ibyo ni byo ukora none ukabona ko naceceka?

Wibwira se ko meze nka we?»

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI (Yh 14,6.9)


Alleluya Alleluya.

Yezu, Mwana w’Imana, ni wowe Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk8,11-13)

Muri icyo gihe, 11Abafarizayi baraza maze batangira kumwiyenzaho, bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru, byo kumwinja. 12Nuko asuhuza umutima ati «Kuki abantu b’iki gihe bashaka ikimenyetso? Ndababwira ukuri, nta kimenyetso abantu b’ubu bateze kubona.» 13Nuko abasiga aho, arongera ajya mu bwato agana ku yindi nkombe y’inyanja. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »