ven.

11

févr.

2011

Amasomo ku wa Kabiri

ISOMORYAMBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 6, 5-8 ; 7, 1-5.10)

6,5Uhoraho arareba asanga ububi bw’abantu bwakwiriye ku isi; ibitekerezo by’umutima wabo nta bindi bitari ubugizi bwa nabi. 6Uhoraho yicuza kuba yarashyize umuntu ku isi, maze arababara mu mutima we. 7Ni ko kuvuga ati «Ngiye gutsemba ku isi abantu naremye;kandi hamwe na bo nzatsembe amatungo n’ibikoko, ndetse n’ibiguruka mu kirere kuko nicuza icyatumye mbirema.» 8Nowa ariko agira ubutoni mu maso y’Uhoraho.


7,1Uhoraho abwira Nowa ati «Injira mu bwato, wowe n’inzu yawe yose, kuko mu bantu b’iki gihe nasanze intungane mu maso yanjye ari wowe gusa. 2Mu nyamaswa zose zitazira uzafate indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore. Naho mu zizira uzafate ebyiri ebyiri, ingabo n’ingore. 3No mu nyoni zo mu kirere uzafate indwi za buri gitsina, ingabo n’ingore, kugira ngo ubwoko bwazo bwoye kuzacika ku isi. 4Impamvu ni uko hasigaye iminsi irindwi, nkagusha imvura ku isi mu minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, nkazatsemba ku isi ibifite ubuzima byose naremye.» 5Nowa akora byose uko Uhoraho yari yamutegetse. 10Hashize iminsi irindwi, amazi y’umwuzure akwira ku isi.


ZABURI (Zab 29 (28),1.2, 3ac-4, 3b.9b-10 )


Inyik/ Uhoraho, uhe umuryango wawe umugisha wuje amahoro.

Nimwegurire Uhoraho, bana b’Imana,

nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha!

Nimwegirire Uhoraho ikuzo rikwiriye izina rye!

Nimupfukamire Uhoraho, kuko yagaragaje ubutagatifu bwe!

 

Ijwi ry’Uhoraho rihindiye hejuru y’ amazi,

Uhoraho ahindiye hejuru y’amazi magari.

Ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubukaka,

ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubuhangare.

 

Imana Nyir’ikuzo ihindishije inkuba,

no mu Ngoro ye byose bikavuga ngo «Habwa ikuzo!»

Uhoraho aganje hejuru y’umwuzure,

Uhoraho atetse ijabiro ari umwami lteka.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI (Zab 78 (77), 24)


Alleluya Alleluya.

Uhoraho yagaburiye umuryango we mu butayu:

abahaza umugati wo mu ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 8, 14-21)

Muri icyo gihe, 14abigishwa bari bibagiwe kujyana imigati, maze bakagira umugati umwe gusa mu bwato. 15Nuko Yezu arabihanangiriza ati «Murabe maso kandi mwirinde umusemburo w’Abafarizayi n’umusemburo wa Herodi.» 16Bo rero batangira kjya impaka ngo nta migati bafite. 17Yezu abimenye, arababwira ati «Kuki mujya impaka ngo nta migati mufite? Ntimurumva kandi ntimurasobanukirwa? Mbese umutima wanyu uracyanangiye? 18Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve? Kandi ntimwibuka,igihe manyuriye imigati itanu abantu ibihumbi bitanu, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate? Baramusubiza bati « Ni cumi n’ebyiri.» 20Arongera ati «N’igihe manyuriye imigati irindwi abantu ibihumbi bine, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?» Baramusubiza bati «Ni indwi» 21Nuko arababwira ati«Na n’ubu ntimurasobanukirwa?» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »