Amasomo ku wa Gatandatu

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 11,1-7)

Bavandirnwe, 1ukwemera ni ishingiro ry’ibyo twizeye, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara. 2Ukwemera ni ko kwahesheje abakera gushimwa n’lmana. 3Ukwemera kutwumvisha ko ibyaremwe byatunganijwe n’Ijambo ry’Imana, bityo rero ko ibigaragara bikomoka ku bitagaragara.


4Ukwemera kwatumye Abeli ahereza lmana igitambo gitambutse icya Kayini. Kwamugaragajeho rero kuba intungane kuko Imana yashimye amaturo ye. Ku bw’uko kwemera, n’ubwo yapfuye bwose aracyavuga na n’ubu. 5Ukwemera kwatumye Henoki ajyanwa maze ahonoka urupfu, akaba rero nta wongeye kumubona kuko Imana yamwijyaniye; koko mbere y’uko ajyanwa yari yagaragaweho ko yanogeye Imana.


6Nuko rero nta we ushobora kunyura Imana adafite ukwemera, kuko uwegera Imana wese agomba kwemera ko ibaho kandi igahemba abayishakashaka. 7Aho Nowa amariye kumenyeshwa ibyari bitaraba, ukwemera kwatumye adashidikanya, maze aremekanya ubwato bwo kurokoreramo umuryango we. Ubwo ahamya isi icyaha, maze asigara ari ingenerwamurage y’ubutungane buturuka ku kwemera.


ZABURI (Zab 145 (144), 2-3, 4-5, 10-11)


Inyik/ Nyagasani Mana yanjye, nzasingiza izina ryawe iteka ryose.


Buri munsi nzagusingiza,

nogeze izina ryawe iteka ryose.

Uhoraho ni igihangange,

akaba rwose akwinye gusingizwa ;

ubwamamare bwe ntibugereranywa.

 

Kuva mu gisekuruza kugera mu kindi,

bazibukiranye ibyo wakoze,

bamamaze ibigwi byawe.

Nzajya ndondorera abandi ibitangaza byawe,

Mvuge ikuzo ryawe ry’urukerereza,

rijyana n’ubwiza bwawe.

 

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

Abayoboke bawe bagusingize!

Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe.

 

IBANGONDIRIMBO IBANZIRIZA IVANJILI (Zab 99 (98), 5)

 

Alleluya Alleluya.

Nimusingize Uhoraho Imana yacu,

nimupfukame imbere ye kuko ari Nyir’ubutagatifu!

Alleluya

 

IVANJILI


+ Amagamboyo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 9, 2-13)

Muri icyo gihe, 2Yezu ajyana na Petero na Yakobo na Yohani, ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. 3Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo k u isi yashobora kuyeza. 4Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu. 5Petero ni ko guterura abwira Yezu ati «Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.» 6Yari yabuze icyo avuga kuko bari bahiye ubwoba. 7Nuko igicu kirabatwikira, maze muri icyo gicu haturukamo ijwi riti «Uyu ni urnwana wanjye nkunda cyane,nimumwumve!» 8 Ako kanya barebye hirya no hino ntibagira undi wundi bongera kubona, uretse Yezu wenyine wari kumwe na bo.


9Mu gihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona,kugera igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. 10Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko banabazanya bati«Kuzuka mu bapfuye bivuga iki?» 11Abigishwa babaza Yezu bati «Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza?» 12Arabasubiza ati«Koko Eliya azabanza aze atunganye byose. Nyamara se kuki byanditswe ngo Umwana w’umuntu azababazwa ku buryo bwinshi kandi asuzugurwe? 13Reka rero mbibabwire: Eliya yaraje kandi bamugiriye uko bishakiye, nk’uko Ibyanditswe bimuvuga.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »