mar.

08

févr.

2011

Amasomo ku wa Mbere

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’lntangiriro , Intg1,1-19

1Mu ntangiriro lmana yaremye ijuru n’isi. 2lsi yari ikivangavange kitagira ishusho kandi iriho ubusa. Umwijima wari ubundikiye inyanja y’amazi, n’umwuka w’lmana wahuhiraga hejuru yayo. 3Imana iravuga iti « Nihabeho urumuri! »Urumuri rubaho. 4Imana ibona ko urumuri ari rwiza, nuko itandukanya urumuri n’umwijima. 5Urumuri irwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere.


6Imana iravuga iti «Nihabeho ikirere hagati y’amazi, gitandukanye amazi n’ayandi mazi!» 7Imana ihanga ikirere, maze itandukanya amazi ari munsi y’ikirere n’amazi ari hejuru y’ikirere. Biba bityo. 8Ikirere Imana icyita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri.

9Imana iravuga iti « Amazi ari munsi y’ijuru nateranire hamwe, maze ahumutse hagaragare!» Biba bityo. 10 Ahumutse Imana ihita ubutaka, ibidendezi by’amazi ibyita inyanja. Imana ibona ari byiza. 11Imana iravuga iti «Ubutaka nibumere ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti. Biba bityo, 12Ubutaka bumera ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti.lmana ibona ari byiza. 13Burira buracya, uba umunsi wa gatatu.


14Imana iravuga iti «Nihabeho ibinyarumuri mu kirere cy’ijuru, bitandukanye amanywa n’ijoro, bibe ibimenyetso biranga ibihe by’amakoraniro, bijye kandi biranga iminsi n’imyaka; 15byakire mu kirere cy’ijuru, kugira ngo bimurikire isi!» Biba bityo. 16Nuko Imana ihanga ibinyarumuri binini bibiri: ikinyarumuri kinini kugira nga kigenge amanywa, n’ikinyarumuri gito ngo kigenge ijoro; ihanga n’inyenyeri. 17Imana ibishyira mu kirere cy’ijuru kugira ngo bimurikire isi, 18no kugira ngo bigenge amanywa n’ijoro, bitandukanye ururnuri n’umwijirna. Imana ibona ari byiza. 19Burira buracya, uba umunsi wa kane.


ZABURI (Zab 104 (103), 1-2a, 5-6, 10.12, 24.35c)


Inyik/Mutima wanjye, singiza Uhoraho


Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose!

Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,

wambaye urumuri nk’igishura!

 

Isi wayiteretse mu kibanza cyayo,

Ntizigera na rimwe ihungabana.

Wayisesuyeho inyanja nk’umwambaro,

amazi yayo agomererwa hejuru y’imisozi.

 

Uvubukisha amasoko y’amazi mu myoma,

agatemba hagati y’imisozi ;

hafi yayo inyoni zo mu kirere zihubaka ibyari,

zikaririmba zibereye mu mashami.

 

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi!

Byose wabikoranye ubwitonzi,

Isi yuzuye ibiremwa byawe!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt4,23)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu yatangazaga Inkuru Nziza,

kandi agakiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri

rubanda.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 6, 53-56)

Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be 53bamaze kwambuka, bagera i Genezareti maze bashyikira ku nkombe. 54Bakiva mu bwato abantu baramumenya, 55nuko bazenguruka ako karere kose, maze batangira kumuzanira abarwayi mu ngobyi, aho bumvaga yageze hose. 56N’aho Yezu yinjiraga hose, ari mu nsisiro, mu migi no mu midugudu, bashyiraga abarwayi ku kibuga, maze bakamusaba ngo abareke bakore ku ncunda z’umwambaro we. Nuko abamukozeho bose bagakira. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »