mar.

08

févr.

2011

Amasomo ku wa Gatatu

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 2, 4b-9.15-17)

4bUmunsi Uhoraho Imana ahanga ijuru n’isi, 5ku isi nta n’agahuru ko mu gasozi kaharangwaga, nta n’icyatsi cyari cyakamera ku misozi, nta n’umuntu wariho ngo ahinge ubutaka. 6Ariko isoko yapfupfunukaga mu kuzimu ikabobeza hejuru y’ubutaka hose. 7Nuko Uhoraho Imana abumba Muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko Muntu aba muzima. 8Ubwo Uhoraho Imana atera ubusitani iburasirazuba muri Edeni, ahatuza Muntu yari amaze kubumbabumba. 9Uhoraho Imana ameza mu gitaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso kandi biryoshye; ameza n’igiti cy’ubugingo mu busitani hagati, n’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi. 15Uhoraho Imana ashyira Muntu mu busitani bwa Edeni, ngo abuhinge kandi aburinde. 16Nuko Uhoraho Imana ategeka Muntu ati «Igiti cyose cyo muri ubu busitani, ushobora kukiryaho; 17ariko igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi waramutse ukiriyeho uzapfa nta kabuza.»


ZABURI (Zab 104 (103), 1-2a( 27-28, 29bc-30)


Inyik/ Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose!

Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,

wambaye urumuri nk’igishura.

 

Byose ni wowe byiringira,

biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye.

Urabiha bikayoragura,

wabumbura ikiganza cyawe bigahaga ibyiza.


Wabivanamo umwuka byahwera,

Bigasubira mu mukungugu byavuyemo.

Wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI (1 Sam 16, 7)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho ntareba imisusire nk’abantu,

ahubwo areba umutima.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 7,14-23)

Muri icyo gihe, 14Yezu yongera guhamagara rubanda, arababwira ati «Nimutege amatwi mwese, kandi munyumve neza! 15Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. 16Ufite amatwi yo kumva niyumve!»17Amaze kwinjira mu nzu yitaruye rubanda, abigishwa be bamusobanuza uwo mugani. 18Arabasubiza ati «Namwe mubuze ubwenge bigeze aho? Ntimwumva se ko nta kintu na kimwe cyinjira mu muntu giturutse inyuma gishobora kumuhumanya, 19kuko kitinjira mu mutima we, ahubwo kijya mu nda, kigasohoka kijya gutabwa mu rwobo.» Bityo yemeza ko ibiribwa byose bidahumanya. 20Arongera ati «Ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya. 21Kuko mu mutima w’abantu ari ho haturuka ,imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, 22ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasin’amafuti. 23Ibyo bintu byose bibi biva mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »