Amasomo ku wa Kane

ISOMO RYA MBERE


Isoma ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ; i, Heh 12, 18-19.21-24

Bavandimwe, 18ntimwaje mugana ibintu bigaragara, nk’umuriro uhinda cyangwa igicu kibuditse, umwijima cyangwa inkubi y’umuyaga, 19umworomo w’impanda cyangwa ijwi risakabaka, ku buryo abaryumvise basabye ngo be kongera kuryumwa. 21Ibyo babonye byari biteye ubwoba kugeza aho Musa avuga ati«Nakutse umutima, none ndadagadwa!»22Mwebweho mwaje mugana umusozi wa Siyoni n’umurwa w’lmana Nzima, ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n’inteko itabarika y’abamalayika bakereye ibirori; 23mwasanze ikoraniro ry’abavukambere banditswe mu ijuru; mwegera n’Imana Umucamanza wa bose, n’intungane zageze ku ndunduro; 24mwegera kandi Yezu, We muhuza w’Isezerano rishya ku bw’amaraso yamishwe, aruta kure ay’Abeli.


ZABURI (Zab 48 (47), 2-3a, 3b-4, 9, 10-11)


Inyik/Nyagasani, duhora tuzirikana ineza yawe,

         Duteraniye mu Ngoro yawe!

 

Uhoraho ni igihangange,

akwiye gusingirizwa bihebuje mu murwa w’Imana yacu.

Umusozi we mutagatifu urajimije mu bwiza,

Ukanezeza lsi yose!

 

Umusozi wa Siyoni uri hariya mu majyaruguru,

Ni wo wubatseho umurwa w’umwami w’igihangange;

Imana ituye hagati mu ngoro zaho,

ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa.

 

Uko twabyumvise ni ko twabyiboneye,

mu murwa w’Imana yacu,

Mu murwa w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

Wa wundi Imana ishyigikiye ubuziraherezo.

 

Mana yacu, duhora tuzirikana ineza yawe,

Duteraniye mu Ngoro yawe nyirizina.

Ak’izina ryawe, Mana yacu,

n’ibisingizo byawe byarasakaye kugera ku mpera z’isi.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk1,15)

 

Alleluya Alleluya.

Ingoma y’Imana iregereje,

Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 6, 7-13)

Muri icyo gihe, 7Yezu ahamagara ba bandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi. 8Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara, 9keretse kwambara inkweto z’urugendo, ariko ati «Ntimwambare amakanzu abiri.» 10Yungamo ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. 11Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.» 12Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana. 13Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »