mar.

01

févr.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 13,15-17.20-21)

Bavandirnwe, 15ku bwa (Yezu) rero ntiduhweme guhereza Imana igitambo cy’ibisingizo, ni ukuvuga imvugo yamamaza izina ryayo. 16Ntimukibagirwe kugira neza no gushyira hamwe ibyo mutunze, kuko Imana ishima bene ibyo bitambo. 17Nimwumvire abayobozi banyu kandi mubashobokere, kuko ari bo bashinzwe roho zanyu kandi bakazazibazwa. Bityo bazashobora kubikorana ibyishimo, aho kubikora binuba, kuko ibyo nta kamaro byabagirira. 20Imana Nyir’amahoro, yakuye Umwami wacu Yezu mu bapfuye, Umushumba mukuru w’intama, ibigirishije amaraso y’isezerano rizahoraho iteka, 21Yo ubwayo ibahe gukora icyiza cyose gihuje n’ugushaka kwayo, kandi iturangirizemo ikiboneye mu maso yayo ku bwa Yezu Kristu, Nyaguharirwa ikuzo uko ibihe bisimburana iteka. Amen.


ZABURI (Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6)


Inyik/Uhoraho ni we mushumba wanjye,

         Nta cyo nzabura!

 

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura!

Andagira mu rwuri rutoshye.

 

Anshora ku mariba y’amazi afutse,

Maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

 

N’aho nanyura mu manga yijimye,

nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

Abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

Abe ari ho nibera iminsi yose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10,27)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri Umushumba nyamushumba:

twumva ijwi ryawe tukagukurikira.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 6, 30-34)

Muri icyo gihe, intumwa zihindukiye zivuye mu butumwa bwa mbere 30ziteranira iruhande rwa Yezu, maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose. 31Nuko arazibwira ati «Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya.» Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya. 32Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere. 33Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga. 34Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »