31 Mutarama: Yohani Bosiko Umusaserdoti (1815-1888) .

Yohani Bosiko yavukiye mu karere ka Piyemonti mu Butaliyani. Ababyeyi be bari bakennye cyane, bituma agira imiberebo ivunanye akiri muto. Nyina wari umukristukazi w’indahinyuka kandi ujijutse cyane mu by’iyobokamana amutoza hakiri kare imigenzo myiza ya gikristu. Ndetse akiri muto, hari igihe yasengaga agatwarwa buroho! Mu bandi bana b’urungano rwe, Yohani Bosiko yari abarushije kujijuka kandi akagira igikundiro mu bantu. Mu ishuri akaba umuhanga, akamenya gufata mu mutwe cyane. Amashuri makuru yayize yitegura kwiyegurira Imana, nuko mu 1841 ahabwa ubusaserdoti yujuje imyaka makumyabiri n’itandatu y’amavuko. Kuva ubwo yatangiye umurimo ukomeye wo kuraruza abana b’inzererezi bandagaye mu mayira, abakoranyiriza hamwe atangira kubigisha imigenzo myiza ya gikristu n’utundi turimo twinshi tunyuranye. Nyuma yabashingiye ikigo maze akitirira Mutagatifu Fransisko wa Sales. Aho amariye kwitaba Imana, imiryango ibiri yasize ashinze, uw’Abasaleziyani n’uw’Ababikira ba Mariya Umufasha wacu (Congrégation de Marie-Auxiliatrice), yagabye amashami henshi kandi itabara urubyiruko henshi ku isi. Igishimishije muri byose, ni uko umwe muri abo bana batangiranye na we yabaye Umutagatifu, ari we Dominiko Saviyo. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »