ven.

28

janv.

2011

PAROISSE NYINAWIMANA: ISOZWA RY’ICYUMWERU CY’UBUMWE BW’ABAKRISTU

Nk’uko twari twabibasezeranije ku itariki ya 18 /01 2011 ubwo twabagezagaho uko muri Paroisse yacu twatangiye icyumweru cy’ubumwe bw’abakristu, reka tubagezeho uko icyo cyumweru cyashojwe.

1. GAHUNDA YO GUSOZA ICYUMWERU CY’UBUMWE BW’ABAKRISTU

ISAHA

IGIKORWA

UZABIYORA

13H00-14H0

KWAKIRA AMAKORALI NO KUYAHA GAHUNDA

A.J.M.Vianney

14h00-14H30

Kwakira no gususurutsa abakristo b’amatorero anyuranye

Amakorali yose

14h30-15h00

Ikaze n’isengesho ry’intangiriro

Padri J.M.V

15h00-15h30

IJAMBO RY’IMANA  

 

ISOMO RYA I : Intangiriro 33,1-4

ADEPR

ZABURI : 96,1-13

KAMALI Célestin

ISOMO RYA II: 2Kor 5,17-21

Emerence

Alleluia       nihasingizwe Uhoraho

Enfance m.

IVANJILI : Mt5, 21-26

A.J.M.V

Inyigisho :

ADEPR

15h30-16h00

AMASENGESHO YO GUTAKAMBA

 

  1. Gusabira ubumwe bw’abakristu

Kiliziya Gatoika

       2. Gusabira abayobozi b’amatorero bose

ADEPR

       3. Gusabira igihugu cyacu

EAR

       4. Gusabira abarwayi

IJAMBO RY’UBUGINGO

       5. Gusabira abana

Kiliziya Gatolika

       6. Gusabira urubyiruko

ADEPR

       7. Gusabira abapfakazi n’impfubyi

EAR

       8.Gusabira abashakanye

IJAMBO RY’UBUGINGO

GUTANGA ITURO

A.Bonaventure

GUSHIMIRA

EAR

17h00

GUSOZA NO GUSEZERERA IMBAGA

P.J.M.Vianney

 

 

 

 

2. INCAMAKE Y’IBYAKOZWE: 

KWAKIRA ABASHYITSI.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 /01/2011 , ku munsi duhimbaza ho ihinduka rya Pawulo Mutagatifu nibwo hashojwe icyumweru cyo gusaba ubumwe bw’abakristu. Muri PAROISSE Nyinawimana uwo munsi waranzwe n’umuhimbazo wabereye ku kibuga cya Paroisse , witabiriwe n’abakristu benshi.

Amakorari aturutse mu matorero atandukanye yahageze kare rwose yitegura neza kwakira abakristu uko bagendaga baza. Indirimbo zigaragaza umwimerere waburi torero zari zizwe neza.

Bamaze kuhagera Padri DUSHIMIYIMANA J.M.V yabahaye ikaze abatangariza gahunda , yerekana abashyitsi ahereye ku bayobozi b’amatorero. Dore abayobozi b’amatorero bari bahari:

 

IZINA

ITORERO

UMURIMO

GASORE GASPSRD

ADEPR CYURU

Pasteur

Fidele BINYONYO

IJAMBO RY’UBUGINGO

Pasteur

KAZUNGU Olivier

IJAMBO RY’UBUGINGO

PASTEUR

Leocadie NYIRABIHINDA

IJAMBO RY’UBUGINGO

Assistante Sociale

MUNYAGAFOROMO Damascene

ADERPR CYURU

Pasteur

 

Nyuma yo kuberekana buri korali yanyujijeho indirimbo isusurutsa imbaga y’Imana. Aha hagaragaye ko abakristu benshi bari baziziranyeho hatitawe ku matorero zikomokamo.

 

IJAMBO RY’IMANA.

Nk’uko bigaragara kuri gahunda , hari hateganijwe umwanya uhagije wo gusangira ijambo ry’Imana. Nyuma y’isomo rya mbere n’indirimbo iryakira Pasteur MUNYAGAFOROMO J.Damascene yatanze inyigisho ngufi yibutsa imbaga gushimira Imana yabahurije Nyinawimana anabibutsa ko ngo “ Uretse no guhurira ku musozi wa NYINAWIMANA , twese dufite ubutumire bwo guhurira ku Mana.Twitegure rero kuko uzaba ari umunsi wishiraniro , w’urubanza no guhishura ibyahishwe. “

Nyuma y’isomo rya 2 bose barahagurutse turirimbira hamwe zaburi ya 96. Kubo muyandi matorero batari bamenyeye indirimbo ituje wabonaga bitsa imitima nk’abanyuzwe.

 

Pasteur BINYONYO Fidele wo mu itorero Word of Life church ( IJAMBO RY’UBUGINGO ) yakomerejeho atanga inyigisho ahereye kuri Yr 1, 1-4 ati “ NTARAKUREMERA MUNDA YA NYOKO NARI NKUZI “ Yashimangiye ko buri wese mubagize amatorero yari ateraniye Nyinawimana abereyeho kugarura ikuzo ry’IMANA muri iyi si yikuza kandi yararutse.

 

Nyuma y’IVANJIRI hatanzwe inyigisho nyamukuru y’ubumwe bw’abakristu, itangwa na Pasteur Gasore Gaspard. Yatinze ku magambo ya Pawulo Mutagatifu avuga ku KUBA ICYAREMWE GISHYA. Yifashishije urugero rwa Zakeusi wahaze icyubahiro n’inyungu zose abigurana Yezu. Ati “ Ntibihagije kwitwa umurokore, umugatorika…kuko aho hose harimo abananiranye…ahubwo ni ngombwa guharanira kuba ibyaremye bishya , turangwa no kuva mu byaha. “ yatanze urugero rwa PAWULO wahindutse ahindutse. Pasteur yanitanzeho ubuhamya agira ati ” Narasindaga , narasambanaga…none ubu ndabahamiriza ko mfite ibyishimo nkesha kuba narabaye icyaremwe gishya.”

 

3.AMASENGESHO YO GUTAKAMBIRA IMANA.

 

Uko bigaragara kuri gahunda niko byakozwe ariko hagati y’isengesho n’irindi hakazamo indirimbo n’umunyigimbo wayo ( bouche fermée ) bagira bati ” TWIRINGIYE IMANA NZIMA Amen. “

 

4 ITURO RY’UMUNSI.

 

Hatambagijwe agaseke habonekamo 30 000 frw yagenewe igikorwa cyo gukomeza inyubako y’urusengero rwa ADEPR CYURU

 

UMWANZURO

 

Ibyishimo byari byinshi kuri bose. Isengesho ryari riteguye neza kandi ryitabiriwe ku mpande zose.

Nyuma y’isengesho abayobozi bakiriwe mu rugo rw’abapadri bafata ibyemezo bikurikira .

  1. Umuco wo guhuza abayoboke ba KRISTU nukomere muri aka gace.
  2. Nihabeho inama buri gihembwe yo kwigira hamwe ubuzima bwa Gikristu muri iki gihe no muri aka karere ka Nyinawimana.
  3. Abayobozi bagomba kwigira hamwe uburyo havanwaho inzitizi zibuza abakristu gusabana , nanone badakomerekeje umwimerere n’imyemerere yaburi torero
  4. Gushyiraho gahunda ihamye yo guhuza abakristu.

 

Barangije bifuza ko hategurwa indi nama , hagatumirwa abavugabutumwa bose bakorera muri iki cyerekezo, kugira ngo hashyirweho ingamba z’umuhuro unoze.

 

Byateguwe na

Padri J.M.Vianney DUSHIMIYIMANA

Padri Mukuru wa Paroisse Nyinawimana.

                  ABEMERA BOSE BARI BASHYIZE HAMWE” Int 2,42…ss


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »