masomo ku wa Kane

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 10, 19-25)

Bavandimwe, 19dufite ubwizere buhagije bwo kuzataha mu ngoro ntagatifu, tubikesheje amaraso ya Kristu. 20Yaduhangiye inzira nshya kandi nyabuzima ihinguranya umubambiko, ari byo kuvuga umubiri we. 21Tukaba ubu dufite Umuherezagitambo uhebuje uyobora inzu y’Imana. 22Nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye. 23Nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko Uwatugiriye amasezerano ari indahemuka. 24Bamwe bajye bita ku bandi, duterana umwete mu rukundo no mu bikorwa byiza. 25Ntitukihunze amakoraniro yacu nk’uko bamwe babigizemo akamenyero; ahubwo niturusheho guterana inkunga, cyane cyane ndetse ubwo mubona ko umunsi wa Nyagasani wegereje.


ZABURI (Zab 24 (23),1-2, 3-4ab,5-6)


Inyik/ Dore imbaga itabarika y’abagushakashaka!

Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo,

Yose ni iye, hamwe n’ibituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,

Anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

 

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

Maze agahagarara ahantu he hatagatifu?

Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’ amahomvu.

 

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 119 (118),105)


Alleluya Alleluya.

Nyagasani, Ijambo ryawe rimurikira intambwe zanjye,

rikaboneshereza inzira zanjye.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk4,21-25)

Muri icyo gihe, Yezu yongera kubwira abigishwa be uyu mugani ati 21«Harya bazanira itara kugira ngo baryubikeho icyibo, cyangwa ngo barishyire munsi y’urutara? Si ukugira ngo rishyirwe ku gitereko cyaryo? 22Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye! 23Ufite amatwi yo kumva, niyumve!» 24Arongera aravuga ati«Mwitondere ibyo mwumva. 19ipimisho muzageresha ni cyo namwe muzagererwamo, ndetse muzarengerezwaho. 25Kuko ufite byinshi azongererwa, naho ufite bike na byo akazabyakwa.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »