Amasomo ku wa Kabiri

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 10, 1-10)

Bavandimwe, 1Amategeko ya kera ntiyarangaga bihagije amahame y’ukuri, ahubwo yari amarenga y’ibyiza bizaza. Ntiyashoboraga na gato kugeza ku butungane abaturaga ubudahwema ibyo bitambo bidahinduka, basubiragamo buri mwaka. 2Iyo bitaba ibyo baba bararetse kubitura, kuko iyo baza gusukurwa burundu, ntibari gukomeza kwigiramo inkeke y’icyaha. 3Nyamara ahubwo ibyo bitambo byari bigamije buri mwaka kwibutsa imbaga ibyaha byayo. 4Koko rero nta kuntu amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya ashobora kuvanaho ibyaha. 5Ni cyo cyatumye igihe Kristu aje ku isi yavuze ati «Ntiwanyuzwe n’ibitambo n’amaturo, ahubwo wampangiye umubiri. 6Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; 7nuko ndavuga nti “Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe, Dawe.”» 8Umva ko abanje kuvuga ati «Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa, bihongerera ibyaha», nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko! 9Hanyuma akongeraho ati «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe.»Ni uko yakuyeho uburyo bwa mbere bwo gutura, ashinga ubwa kabiri. 10Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu, ryabaye rimwe rizima.


ZABURI (Zab 40 (39), 2.4ab, 7-8a, 10, 11)


Inyik/ Ngaha ndaje Nyagasani, niyemeje gukora ibigushimisha.

Niringiye Uhoraho, mwiringira ntatezuka;

Nuko anyitaho maze yumva amaganya yanjye.

Yampaye guhanika indirimbo nshya,

ndirimbira Imana yacu ibisingizo biyikwiye.

 

Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,

ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;

ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano

ni yo mpamvu navuze nti«Ngaha ndaje!»

 

Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;

ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,

sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.

 

Ubutungane bwawe sinabuhishe mu mutima wanjye,

Namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho,

Sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZlRIZA IVANJILI (Mt11,25)

 

Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

Wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingoma

y’ijuru.

Alleluya.  

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk3,31-35)

Muri icyo gihe, Yezu yari mu nzu, 31nyina n’abavandimwe be baraza bahagarara hanze, bamutumaho ngo aze babonane. 32Abantu benshi bakaba bicaye bamukikije. Baramubwira bati «Dore nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze baragushaka.» 33Arabasubiza ati «Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande?» 34Nuko azengurutsa amaso mu bari bicaye bamukikije, aravuga ati «Dore mama, dore n’abavandimwe banjye. 35Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »