25 Mutarama: Ihinduka rya Pawulo Intumwa

Mutagatifu Pawulo yari Umuyahudi wo mu muryango wa Benjamini. I Tarisi muri Silisiya yavukiye, abaturage baho bose bari Abaromani, n’abatari bo ku buvuke bari barabihawe. Bene wabo, Abayahudi, bari baramuhesheje inyigisho zikomeye z’icyo gihe. Nuko abarirwa akiri muto mu Bafarizayi baho bashimwaga. Pawulo atarahinduka ngo agarukire Kristu, yitwaga Sawuli. Yari atsimbaraye cyane ku muco mukuru wa Kiyahudi, bituma yanga inyigisho zose zawubangamiraga z’ibyaduka, akazira atyo ubukristu.

 

Batangiye kujujubya no kwica abakristu arishima, arahaguruka atera aho babakekaga hose. Bamaze kumenesha abakristu b’i Yeruzalemu asaba inzandiko zo kujya gufata ab’i Damasi. «Nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota. Yitura hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti «Sawuli, Sawuli urantotereza iki?» Sawuli arabaza ati: «Uri nde, Nyagasani?» Iryo jwi rirasubiza riti: «Ndi Yezu, uwo uriho utoteza! Ariko haguruka winjire mu mujyi, bari bukubwire icyo ugomba gukora».

 

Bagenzi be bari kumwe mu rugendo, bari bahagaze bumiwe, kuko bumvaga ijwi ariko ntibabone umuntu. Sawuli arabaduka, nyamara n’ubwoo yabumburaga amaso, nta cyo yabonaga. Bagenzi be niko kumurandata bamugeza i Damasi. Nuko ahamara iminsi itatu atabona,nta cyo arya nta n’icyo anywa (lntu 9, 3-9).

 

Sawuli amarana iminsi mike n’abigishwa b’i Damasi, maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari umwana w’Imana. Abamwumvaga bose baratangaraga, maze bakabaza bati: «Mbese uyu si we wajujubyaga i Yeruzalemu abiyambazaga iryo zina? Hanyuma se ntiyazanywe ino no kubaboha, kugira ngo abashyikirize abatware b’abaherezabitambo?». Ariko Sawuli arushaho gukomera, agatsinda impaka Abayahudi batuye i Damasi, abemeza ko Yezu ari we Kristu (lntu 9,20-22).

 

Pawulo yakomeje gusenga cyane ashimira avuga ati: «Ndashimira cyane Kristu Yezu Umwami wacu wampaye imbaraga, kuko yasanze nkwiye kwizerwa, maze akantorera kumukorera » (1 Tim, 1,12). 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »