Amasomo ku wa Mbere

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 1,1-6)

Bavandimwe, 1Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, 2natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. 3Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyir’ikuzo mu ijuru. 4Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo. 5Koko rero, ni nde wo mu bamalayika lmana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi?» Cyangwa se iti«Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana?» 6Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi yaravuze iti «Abamalayika bose b’Imana bazagupfukamire.»


ZABURI (Zab 97 (96),1-2,6-7,8bc-9)


Inyik/ Bamalayika b’Uhoraho, nimumuramye.

 

Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,

Abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!

Igicu cy’urwijiji kiramukikije,

ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

 

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

Maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

Abayoboka ibigirwamana b se nibakorwe n’isoni,

abiratana bose ibyo bipfabusa;

bigirwamana mwese, nimupfukame imbere ye!

 

Imigi ya Yuda irahimbawe,

ku mpamvu y’imanza zawe, Uhoraho.

Kuko wowe Uhoraho,

uri Musumbabyose ku isi yose,

utambutse kure imana zose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI (Mk 1,15)

 

Alleluya Alleluya.

Ingoma y’Imana iregereje:

Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza.

Alleluya.

 

 

IVANJIRI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditsw.e na Mariko (Mk 1,14-20)  

Muri icyo gihe, 14Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana avuga ati 15«Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!» 16Uko yagendaga akikiye inyanja ya Galileya, abona Simoni na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. 17Yezu arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’ abantu.» 18 Ako kanya basiga aho inshundura zabo baramukurikira. 19Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato. 20Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be, baramukurikira.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »