Amasomo ku wa Gatandatu

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 4, 12-16)

Bavandimwe, 12koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu. 13Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y’Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.

14ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje watashye mu Ijuru, Yezu, Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera.15Koko rero, ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha. 16Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyir’ineza, kugira ngo tugirirwe impuhwe kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze.


ZABURI (Zab 19 (18),8,9, 10, 15)


Inyik/ Amagambo yawe Nyagasani,

           aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

 

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

Rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

Akanezereza umutima;

Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

Kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

 

Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana,

Nibijye bikunogera, wowe Uhoraho,

Rutare nisunga n’umurengezi wanjye!


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 130 (129), 7)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho ahorana imbabazi,

akagira ubuntu butagira urugero.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 2,13-17)

Muri icyo gihe, 13Yezu yongera kugenda akikiye inyanja, imbaga yose y’abantu iramusanga, arabigisha. 14Nuko yihitira, abona Levi mwene Alufeyi, yicaye mu biro by’imisoro. Aramubwira ati «Nkurikira.» Arahaguruka aramukurikira. 15lgihe Yezu yari ku meza iwe hamwe n’abigishwa be, haza abasoresha benshi n’abanyabyaha gusangira na bo, kuko bamukurikiraga ari benshi.16Abigishamategeko b’Abafarizayi bamubonye asangira n’abanyabyaha n’abasoresha, babwira abigishwa be bati «Dore re! Mbese asangira n’abasoresha n’abanyabyaha!» 17Yezu ngo abyumve, arabasubiza ati «Abazima si bo baKeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi; sinazanywe n’intungane, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »