lun.

17

janv.

2011

Umuryango Remezo wa Mt Tereza i Nyagahanga wakiriye Abapadiri babo

Uwo muryango-remezo wa Mutagatifu Teresa ni wo urugo rw’abapadiri ba Paruwasi Nyagahanga rwubatsemo. Nyuma y’aho guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2010 abapadiri b’iyo Paruwasi baboneye ko abayobozi bawo bose bari biroshye mu mihango ya gipagani ndetse hafi ya bose mu bawugize babakurikiye, abo bapadiri biyemeje kuwuhagurukira kugira ngo bawugandure maze Padiri mukuru yiyemeza kuwubera umuyobozi. Babifashijwemo n’ikigo cy’Abenebikira nacyo cyubatse muri uwo muryango remezo, biyemje kujya bajya gusengera mu ngo z’uwo muryango remezo ngo babakangure, bagasomera Misa ndetse mu miryango yari yaraguye burundu.

            Nyuma y’ingorane zitoroshye mu itangira, ubwo buryo bwaje kugira akamaro cyane ku buryo mu mezi atatu gusa, abaguye bari bamaze kugarukira Imana barengaga 20. Ubu indi miryango yari yarishyingiye gipagani irimo gukora urugendo rwo kugaruka mu nyigisho z’abagarukiramana maze bakazashyingirwa gikristu.

            Imbuto z’ubwo bubyutse zagaragaye, tariki ya 02 Mutarama 2011 aho uwo muryango watunguye benshi, mu munsi mukuru witeguriye wo kwakira umusaserdoti mushya Padiri Valens Nsabamungu hamwe n’Umuyobozi w’umuryango wabo Padiri Mukuru wari umaze amezi atatu yaragiye mu butumwa bwa Diyosezi.

            Ibyo birori byaranzwe n’indirimbo n’imbyino z’urubyiruko bishimiraga aho bageze mu bukristu babikesha abapadiri babo, barata n’imigambi myiza biyemeje kugira ngo umuryango remezo wabo wongere imbaraga mu bukristu no mu iterambere ryabo. Bamaze kwishyiriraho ikimina kizajya kibafasha muri ibyo bikorwa by’iterambere.

            Mu magambo yavugiwe aho ngaho, ari iryavuzwe n’umwungiriza w’umukuru w’Umuryango remezo, Mukampunga Mariya Goretti, ari n’iry’uwari uhagarariye imihango Havugimana Aloyizi, bishimiye ibyo bamaze kugeraho mu kwivugurura, biyemeza kurushaho gutera imbere kugira ngo umuryango-remezo wabo, ari wo nyarurembo ya Paruwasi, uzagere aho uba irebero ry’indi miryano remezo.

            Abapadiri nabo bafashe ijambo, ari Padiri Valens Nsabamungu, ari Padiri Yohani Nepomuseni Harerimana, ari na Padiri Paul Gahutu, bashimiye abo bakristu, ukuntu biteguriye uwo munsi mukuru, mu bufatanye bukomeye no mu bwitange. Iyo akaba impamvu igaragaza imbaraga n’ubwenge bifitemo byo kwiteza imbere. Babashishikarije gukora gahunda isobanutse neza y’uyu mwaka bagiye gutangira, aho bazitorera abayobozi bashya babo. Bashishikarijwe kandi kwihatira kuyoborwa muri byose n’Ijambo ry’Imana, bakarisangira, rikabafasha gukosorana kivandimwe no kwiyunga. Bityo koko umuryango remezo wabo ukaba irebero ry’indi miryango remezo mu bukristu no mu iterambere nkuko babyifuje.

            Nta washidikanya ko Umurinzi w’uwo muryango-remezo twiyambaje kenshi mu rugendo rw’iryo vugurura yagize uruhare mu kwivugururira abo bana be. Nakomeze awiragirire woye kuzasubira inyuma ukundi.

 

Padiri Paul GAHUTU

Umuyobozi wa Paruwasi


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »