sam.

08

janv.

2011

Amasomo ku wa gatanu

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 8, 6-13)

Bavandimwe, 6ubu ngubu Umuherezagitambo wacu mukuru yeguriwe umurimo uruta cyane uw’abandi baherezabitambo bakuru, kuko ari umuhuza w’lsezerano rishingiye ku byiza bihebuje, biruse ibyari byarasezeranywe mbere. 7lyaba Isezerano rya mbere ryarabaye indakemwa, ntiriba ryaragombye gusimburwa n’irya kabiri. 8Kuko Imana yabatonganyije igira iti «Ngaha iminsi igiye kuza, uwo ari Nyagasani ubivuga, maze nzagirane Isezerano rishya n’inzu ya Israheli n’inzu ya Yuda; 9atari nk’isezerano nagiranye n’abasekuruza babo, umunsi mbafata ikiganza ngo mbakure mu gihugu cya Misiri. Kubera ko batakomeje isezerano ryanjye, nanjye narabitaruye, uwo ari Nyagasani ubivuga. 10None ngiri Isezerano nzagirana n’inzu ya Israheli nyuma y’iyo minsi, uwo ari Nyagasani ubivuga: “Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, maze nyandike mu mutima wabo; nzababera Imana, na bo bazambere umuryango.” 11Maze he kuzagira uwongera kwigisha mugenzi we, cyangwa ubwiriza umuvandimwe we ati “Umenye Nyagasani”, kuko bose bazaba banzi kuva ku muto kugeza ku mukuru. 12Kuko nzabababarira ubuhemu bwabo bwose, maze ibicumuro byabo sinongere kubyibuka.» 13Kuvuga rero «Isezerano rishya », ni uko irya mbere Imana iba irigize impitagihe; ikibaye kandi icya kera n’igisazira kiba kigiye gushiraho.


ZABURI (Zab 85 (84),8.10,11-12,13-14)


Inyik/ Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye.

Uhoraho, twereke impuhwe zawe

Kandi uduhe agakiza kawe.

Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

Kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

 

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

Ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

 

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 21, 3.14)

 

Alleluya Alleluya.

Dore Ingoro y’Imana mu bantu:

inkike zayo zubatse ku mfatiro cumi n’ebyiri,

zanditseho amazina y’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 3, 13-19)

Muri icyo gihe, 13Yezu azamuka umusozi maze ahamagara abo yishakiye ubwe, baramusanga. 14Abashyiraho ari cumi na babiri kugira ngo babone na we, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza, 15abaha n’ububasha bwo kwirukana roho mbi. 16Abo ni Simoni ari we yahimbye izina rya Petero; 17na Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani umuvandimwe we, ari bo yahimbye irya “Bowanerigesi”, bikavuga bene inkuba; 18na Andereya, Filipo, Baritolomayo, Matayo, Tomasi, Yakobo mwene Alufeyi, Tadeyo, Simoni umunyeshyaka, 19na Yuda Isikariyoti wa wundi wamugambaniye. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »