Amasomo yo ku wa Gatanu nyuma y'Ukwigaragaza kwa Nyagasani

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani lntumwa.(Yh 5. 5-13)

Nkoramutima zanjye, 5ni nde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’lmana? 6Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ari ukuri. 7Ubwo rero hari ibintu bitatu byo kubihamya: 8Roho, amazi n’amaraso, kandi byose uko ari bitatu birahuje. 9Niba twakira ubuhamya bw’ abantu, ubuhamya bw’lmana bwo burushijeho, kuko ari ubuhamya lmana yatanze ku Mwana wayo. 10Uwemera Umwana w’Imana aba yakiriye muri we ubwo buhamya. Naho utemera Imana aba ayigize umubeshyi, kuko atemera bwa buhamya Imana yatanze ku Mwana wayo. 11Dore rero ubwo buhamya: Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo buri mu Mwana wayo. 12Ufite Mwana, aba ante ubugingo; naho udafite Umwana w’lmana, nta bugingo aba afite. 13Nabandikiye ibyo byose kugira ngo mwebwe, abemera Umwana w’Imana, mumenye ko mufite ubugingo buhoraho.


ZABURI (Zab 147 (146-147),12-13,14-15,19-20)


Inyik/ Siyoni, singiza lmana yawe!

Yeruzalemu, amamaza Uhoraho,

Siyoni, singiza Imana yawe!

Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe,

agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.

 

Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe,

Aguhaza inkongote y’ingano zeze neza.

Yoherereza amategeko ye ku isi,

Ijambo rye rikihuta bitangaje.

 

Amenyesha bene Yakobo ijambo rye,

agatangariza lsraheli amategeko ye.

Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo,

Ngo ayamenyeshe amateka ye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt4,23)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu yatangazaga lnkuru Nziza y’lngoma,

agakiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanji1i ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk5,12-16)

12Muri icyo gihe, Yezu yari muri umwe mu migi, hatunguka umuntu wamazwe n’ibibembe. Abonye Yezu yikubita imbere ye, amwinginga agira ati « Nyagasani, Ubishatse wankiza. » 13Yezu arambura ikiganza, amukoraho avuga ati «Ndabishatse, kira.» Ako kanya ibibembe bye birakira. 14Nuko amubuza kugira uwo abibwira agira ati «Ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo, kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.» 15Barushaho kumuvuga cyane, bituma abantu benshi bashikira kumwumva no gukizwa indwara zabo. 16We ariko akanyuzamo akajya ahiherereye, agasenga. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »