ven.

07

janv.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu nyuma y'Ukwigaragaza kwa Nyagasani

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa ( 1Yh 5, 14-21)

Nkoramutima zanjye, 14dore amizero dufite mu Mwana w’Imana: nitugira icyo tumusaba gihuje n’ugushaka kwe, azatwumva. 15Ubwo rero tuzi ko atwumva mu byo tumusabye ibyo ari byo byose, tunamenyereho ko dutunze ibyo twamusabye. 16Niba umuntu abonye umuvandimwe we akora icyaha, ariko icyaha kitajyana mu rupfu, namusabire; maze lmana imuhe ubugingo, niba koko icyaha yakoze kitajyana mu rupfu. Habaho icyaha kijyana mu rupfu: uwakoze icyo si we mvuze ko mugomba gusabira. 17Ubugome bwose ni icyaha, ariko icyaha kibonetse cyose ntikijyana mu rupfu. 18Tuzi ko umuntu wese wabyawe n’lmana atongera gucumura ukundi, ahubwo Umwana w’lmana aramurinda, maze Sekibi ntamugireho ububasha. 19Tuzi ko turi ab’lmana, naho isi yose ikagengwa na Sekibi. 20Tuzi kandi ko Umwana w’lmana yaje akaduha ubushishozi, kugira ngo tumenye Nyir’ukuri. Kandi turi muri Nyir’ukuri, tubikesha Umwana we Yezu Kristu. Ni We Nyir’ukuri, akaba lmana n’ubugingo buhoraho. 21Twana twanjye, nimwirinde ibigirwamana.


ZABURI (Zab 149, 1-2, 3-4, 5-6a.9b)

 

Inyik/ Uhoraho ashimishwa n’umuryango we.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

Mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.

Israheli niyishimire Uwayiremye,

Abahungu b’i Siyoni bahimbazwe n’ibirori

Bakorera umwami wabo.

 

Nibasingize izina rye bahamiriza,

Bamuvugirize ingoma n’inanga.

Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,

Ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

 

Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,

Ndetse bavugirize impundu no ku mairiri yabo,

Bakore mu gahogo barata Imana.

Ngiryo ishema ry’abayoboke b’lmana

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt4,16)

 

Alleluya Alleluya.

Imbaga yari yigungiye mu mwijima,

yabonye urumuri rutangaje;

n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu,

urumuri rwabarasiyeho.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 3,22-30)

Muri icyo gihe, 22Yezu ajyana n’abigishwa be mu gihugu cya Yudeya, agumanayo na bo kandi arabatiza. 23Yohani na we yabatirizaga ahitwa Enoni hafi ya Salimu, kuko hari amazi menshi, abantu bakaza kuhabatirizwa. 24Icyo gihe Yohani yari atarafungwa. 25Nuko abigishwa ba Yohani bajya impaka n’Abayahudi bapfa umuhango wo kwiyuhagira. 26Basanga Yohani baramubwira bati «Mwigisha, wa muntu mwari kumwe hakurya ya Yorudani, ugatanga ubuhamya bumwerekeyeho, dore na we arabatiza kandi bose bara musanga.» 27Yohani arabasubiza ati «Nta muntu ugira icyo atunga atagihawe no mu ijuru. 28Ni mwe ntanzeho abagabo b’uko navuze ko ntari Kristu, ahubwo ko natumwe kumuteguriza. 29Umukwe ni we nyir’umugeni, naho umuherekeza w’umukwe aba iruhande rwe akamutega amatwi, agahimbazwa no kumva ijwi rye; ngibyo l ibyishimo binsabye. 3OKoko ni we ugomba gukura, naho jye ngaca bufufi.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »