Amasomo ku wa Kane nyuma y'Ukwigaragaza kwa Nyagasani

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1Yh 4, 19-21 ; 5, 1-4)

Nkoramutima zanjye, 4,19twebweho tujye dukundana, kuko Imana yadukunze mbere. 20Niba umuntu avuze ati «Nkunda Imana», ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona. 21Dore rero itegeko Kristu yaduhaye: ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we.

5,1Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’lmana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo. 2Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda lmana kandi tugakurikiza amategeko yayo. 3Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, 4kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu.


ZABURI (Zab 72 (71.),1-2, 14.15bc, 17)


Inyik/ Nimuze mwese muramye Imana yanyu!

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,

uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;

acire umuryango wawe imanza ziboneye,

kandi arengere n’ingorwa zawe.

 

Azabakiza ububisha n’agahato,

Kuko we abona amagara yabo afite agaciro.

Bazamusabire ubudahwema,

bamwifurize umugisha iminsi yose.

 

Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,

ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba

Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,

amahanga yose amwite umunyahirwe

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 4, 18)


Alleluya Alleluya.

Nyagasani Imana yohereje Yezu, umugaragu we,

gushyira abakene Inkuru Nziza y’umukiro.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk4,14-22a)

Muri icyo gihe, 14Yezu asubira mu Galileya yuzuye ububasha bwa Roho Mutagatifu, aba ikirangirire mu gihugu cyose. 15Yigishirizaga mu masengero yabo, maze bose bakamushima. 16Nuko Yezu ajya i Nazareti aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. 17Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo 18«Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe, 19kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani.» 20Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza maze aricara; mu lsengero bose bari bamuhanze amaso. 21Nuko atangira kubabwira ati «Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.» 22aBose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »