mer.

05

janv.

2011

Amasomo ku wa Kabiri nyuma y'Ukwigaragaza kwa Nyagasani

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani lntumwa (1 Yh 4, 11-18)

11Nkoramutima zanjye, ubwo lmana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana. 12nta muntu wigeze abona Imana, ariko niba dukundana, Imana idutuyemo kandi urukundo rwayo ruba ruganje muri twe. 13Aho tumenyera ko turi mu Mana, na Yo ikatubamo, ni uko yaduhaye kuri Roho wayo. 14Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi. 15Umuntu wese uhamya ko Yezu ari Umwana w’Imana, Imana imuturamo, na we akayituramo. 16Twebwe twamenye urukundo Imana yatugaragarije, kandi turarwemera. Iman ani urukundo : umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. 17Nguko uko urukundo rwaganje muri twe, ku buryo nta bwoba dutewe n’umunsi w’urubanza; kuko uko Yezu ameze, ari ko natwe tumeze muri iy’isi. 18Nta bwoba bubangikana n’urukundo; ahubwo urukundo rushyitse rwirukana ubwoba, kuko ubwoba buterwa n’igihano maze ufite ubwoba ntagire urukundo rushyitse.

ZABURI (Zab 72 (71),1-2,10-11,12-13)

 

Inyik/ Nimuze mwese muramye Imana yanyu!

 

Mana, umwarni umwegurire ubucamanza bwawe,

uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;

acire umuryango wawe imanza ziboneye,

kandi arengere n’ingorwa zawe.

 

Abami b’i Tarishishi n’ab’ibirwa bazamutura,

abami b’i Seba, n’ab’i Saba bamurabukire.

Abami bose bazapfukama imbere ye,

amahanga yose amuyoboke.

 

Azarokora ingorwa zitakamba,

n’indushyi zitagira kirengera.

Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,

aramire ubuzima bwabo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1Tim 3,16)

 

Alleluya Alleluya.

Singizwa Yezu Kristu, wowe wigaragaje muri kameremuntu,

ukamamazwa mu banyamahanga, ukemerwa ku isi hose.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 6, 45-52)

Muri icyo gihe, Yezu yari amaze kugaburira imbaga, 45ako kanya ategeka abigishwa kujya mu bwato no kumutanga hakurya, hafi ya Betsayida, we asigara asezerera abantu.46Amaze kubasezerera azamuka umusozi, ajya gusenga. 47Umugoroba ukubye, ubwato buba bugeze mu nyanja hagati, we akiri imusozi wenyine. 48Abona abigishwa be bananijwe no kugashya, kubera umuyaga wahuhaga ubarwanya. Nuko bujya gucya, aza abasanga agenda hejuru y’inyanja, ndetse ashaka no kubacaho. 49Babonye agenda hejuru y’inyanja, bakeka ko ari baringa bavuza induru. 50Bose bari bamubonye bagira ubwoba. Yezu ni ko kubavugisha ati «Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba.» 51Nuko abasanga mu bwato, maze umuyaga urahosha. Barushaho gutangara, 52kuko batari bumvise iby’imigati; imitima yabo yari ikinangiye. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »