31Ukuboza: Mut. Silvestri (280 - 335)

Silvestri yavukiye i Roma mu Butaliyani. Yahawe ubusaserdoti ari umusore w’imyaka mirongo itatu. Mu mwaka wa 314, Papa Melkiyadi amaze gutanga, Silvestri ni we watorewe kumusimbura ku ntebe. Icyo gihe nibwo Kiliziya yari ikiva mu magorwa yari imazemo imyaka isaga magana atatu, itotezwa n’abami b’Abaromani bashakaga kuyirimbura. Umwami Konstantini ni we wayikuye ikuzimu, asakaza amahoro mu bakristu.

 

Nuko umunezero wongera kuba wose, ubumwe n’amahoro byongera gusagamba, Papa Silvestri na we akaza umurego mu guhamya ukwemera mu bakristu.


Muri icyo gihe hubatswe Kiliziya nyinshi, ndetse umwami afasha Silvestri kubakisha Kiliziya nini eshatu i Roma. Ariko rero n’ubwo bwose umwami Konstantini na we yari afite amatwara atoroshye, Silvestri yashoboye kubana nawe, akomeza kumwitondera cyane kugira ngo bakomeze amahoro mu gihugu hose. Umwanditsi w’amateka yo muri iyo myaka yagize ati: «Habaye iminsi Kiliziya zihabwaho umugisha mu mijyi yose bakora ibirori, baha umugisha Kiliziya zubatswe vuba; abepiskopi n’abakristu bagirana umubano cyane, bemeza ko bagize ubumwe bw’ingingo z’umubiri wa Kristu »,

 

Silvestri yarengeye Kiliziya ku buryo bukomeye, arwanya cyane abigishabinyoma arabatsinda, idini yabo icibwa n’inama ya Konsili yakorewe i Nise mu mwaka wa 325. Silvestri yayoboye Kiliziya imyaka makumyabiri n’umwe. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »