mer.

29

déc.

2010

Amasomo yo ku wa 30 Ukuboza, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

lsomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani lntumwa (1Yh 2, 12-17)

12Twana twanjye, ndabandikiye kuko mubabarirwa ibyaha byanyu, mubikesheje izina rya Yezu. 13Namwe babyeyi, ndabandikiye kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Rubyiruko namwe ndabandikiye, kuko mwatsinze Sekibi. 14Narabandikiye rero bana banjye, kuko mwamenye lmana Data. Narabandikiye babyeyi, kuko mwamenye Uriho kuva mu ntangiriro. Narabandikiye rubyiruko, kuko muri abanyembaraga n’ijambo ry’lmana rikaba ribatuyemo, kandi mwatsinze Sekibi. 15Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, 16kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’umubiri, n’irari ry’amaso, numwirato w’ubukungu bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku isi. 17Koko isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo, naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo.


ZABURI (Zab 96 (95), 7-8a, 8b-9, 10)


Inyik/ Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe!

Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,

nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,

nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.

 

Nimuzane ituro mwinjire mu ngombe ze,

Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,

nimuhinde umushyitsi, bantu b’isi yose.

 

Nimuvuge mu mahanga muti «Uhoraho ni Umwami!»

Yashinze isi yose ntihungabana;

imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI


Alleluya Alleluya.

Uyu munsi, urumuri rubengerana rwamurikiye isi.

Mahanga yose y’isi, nimwinjire mu mucyo w’Imana.

Mwese nimuze gusingiza Nyagasani.

Alleluya. 

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka, (Lk 2, 36-40)

Igihe Ababyeyi ba Yezu baje kumutura Imana mu Ngoro, 36hari n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu zabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, 37hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. 38Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu. 39Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. 4ONuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »