Amasomo yo ku wa 29 Ukuboza

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1Yh 2, 3-11)

Nkoramutima zanjye,3dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye. 4Uvuga rero ati «Ndarnuzi», ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi, kandi nta kuri kuba kumurimo. 5Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko; ngicyo ikitumenyesha ko turi muri We. 6Uwibwira ko aba muri We, agomba na we kunyura mu nzira Yezu ubwe yanyuzemo.

7Nkoramutima zanjye, nta bwo ari itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni itegeko risanzweho mwari mufite kuva mu ntangiriro. Iryo tegeko rya kera ni ijambo mwumvise. 8Nyamara kandi ni itegeko rishya mbandikiye – ibyo bikaba ukuri muri We no muri mwebwe – kuko umwijima uhise, maze urumuri nyakuri rukaba rumuritse. 9Uwibwira ko ari mu rumuri kandi agakomeza kwanga umuvandimwe we, uwo aba akiri mu mwijima. 10Naho ukunda umuvandimwe we, aba atuye mu rumuri, kandi nta n’ikimurimo cyashobora kumugusha. 11Ariko uwanga umuvandimwe we aba ari mu mwijima, akagenda mu mwijima ntanamenye aho agana, kuko umwijima uba wamuhumye amaso.

 

ZABURI (Zab 96 (95), 1-2a, 2b-3, 5b-6)

Inyik/ Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe!

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

Isi yose niririmbire Uhoraho!

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

 

Uko bukeye nimwogeze agakiza ke!

Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose!

 

Uhoraho ni we waremye ijuru,

arashashagira ubuhangare n’ishema,

Ingoro ye yuzuye ububasha n’ububengerane.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Dore urumuri ruboneshereza abanyamahanga,

akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe lsraheli!

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka Lk 2, 22-35

Muri icyo gihe, 22umunsi w’isukurwa ryabo wategetswe na Musa uragera, Ababyeyi ba Yezu bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani, nk’uko byanditse mu itegeko rya Nyagasani ngo «Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani.» 24Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy’intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, bakurikije itegeko rya Nyagasani.

25Icyo gihe, i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. 26Byongeye, Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. 27Nuko Simewoni aza mu Ngoro abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe Ababyeyi b’Umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, 28na we amwakira mu biganza bye, ashimira Imana avuga ati 29« Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze ; 3Okuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe, 31wageneye imiryango yose. 32Ni we rumuri ruboneshereza abanyamahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli!» 33Se na nyina batangazwaga n’ibyo bamuvugagaho. 34Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya, nyina wa Yezu ati« Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri lsraheli imparnvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. 35Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »