Amasezerano ya burundu y’Ababikira b’Abadominikani, Abamisiyoneri ba Afurika

Ku cyumweru tariki ya 26 ukuboza 2010 ababikira Edith, Eugénie, Yvonne na Emerita bakoze amasezerano ya burundu mu muryango w’Ababikira b’Abadominikani, Abamisiyoneri ba Afurika, Umuryango wavukiye muri Diyosezi ya Byumba ushinzwe na Mama Marie Pascale CREVECOEUR mu mwaka w’1983.


Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akikijwe n’abasaserdoti. Mu nyigisho yatanze, Umushumba wa Diyosezi yagarutse ku byishimo bya Noheli duhimbaza, maze yibutsa ababikira basezeranye ko bagomba kuba itara rizamurikira abo Nyagasani azabatumaho. Umushumba wa Diyosezi yagize ati: “mwumvise ijwi ry’Imana murayitaba none mugiye kubyemeza mu ruhame muyiyegurira burundu kandi mwemera kuzayibera intumwa mu mahanga yose, cyane cyane muri Afurika nk’uko mwabyiyemeje.”

 

Nyuma y’inyigisho y’Umwepiskopi, Ababikira bagiriye amasezerano yabo imbere ya Mama Mukuru, Mama Emerita Nyiransabimana, maze basezerana ukumvira, ubusugi n’ubukene. Imihango y’igitambo cy’ukaristiya cyaranzwe n’umutuzo n’umutambagiro w’amaturo yazanywe n’ababikira b’abadominikani kirangiye, hakurikiyeho kwakira abashyitsi muri Centre diocésain de Pastorale.


Muri ibyo birori, Mama Emerita NYIRANSABIMANA, Mama Mukuru, yagize ati: “kwiha Imana ni umuhamagaro umuntu yumva ubwe maze ku bwe nanone nta gahato, agasubiza Imana. Bitabaye ibyo byavamo kwigora no kugora abandi.” Yibukije kandi ko kwiha Imana ari ukwizirika kuri Kristu ndetse no guhara byose maze yongeraho ko abasezeranye “biyemeje kujya mu mahanga kwamamaza Inkuru Nziza, bagaragaza ko Kiliziya itagira umupaka.”

 

Uwari uhagarariye ababyeyi mu ijambo rye, yijeje abana babo kutazabatererana kandi agaragaza ibyishimo by’ababyeyi agira ati:”Imana yaduhaye cadeau y’aba bana bacu, none natwe turayibashubije, kandi nta gitera ijabo n’isheja nko gushyingira Imana.” Mu ijambo rye, Mama Eugénie wavuze mu izina ry’abasezeranye, yashimiye Mama marie Pascale washinze Umuryango kandi asaba abari aho bose isengesho rihoraho mu butumwa bazahabwa bwose.


Uwari uhagarariye Umushumba wa Diyosezi, P. Jean Damascène MUGIRANEZA, yashimiye mu izina ry’Umushumba wa Diyosezi Umuryango w’Ababikira b’abadominikani uburyo bafasha Diyosezi mu mirimo itandukanye, ashimira Mama Mukuru w’abadominikani uburyo yitanga, ashimira Mama Marie Pascale washinze umuryango, ashimira ababyeyi b’ababikira basezeranye kandi, mu izina rya Diyosezi ashimira umuryango wa Gabrieli RIBANJE umaze guha Kiliziya abana batatu, abapadri babiri: P. Faustin MURINDWA, Padri Emmanuel NIZEYIMANA na mushiki wabo Mama Eugénie wasezeranye burundu.

 

Yarangije yibutsa ababikira basezeranye kwibuka ko kuba umuntu aribyo bya mbere tugomba gusaba Imana, hanyuma hagataho kuyisaba kuba abakristu kuko ubukristu budafashe ku bumuntu buseseka nk’amazi. Iyo ibyo byombi, ni ukuvuga ubumuntu n’ubukristu, byahurije urugwiro muri muntu rero, nibwo umuntu aba umubikira mwiza, umusaserdoti mwiza, umubyeyi mwiza…maze uwo usize ukarushaho kumunogereza.


Imihango y’umunsi yarangiye mu byishimo n’umutuzo, bisozwa n’umugisha watanzwe n’uwari uhagarariye Musenyeri muri iyo mihango.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »