Amasomo yo ku wa 23 Ukuboza, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Malakiya (Mal 3, 1-4.23-24)

Dore uko Uhoraho avuze : 1Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga. 2Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. 3Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. 4Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere mu myaka ya kera. 23Dore kandi mbere y’uko uwo munsi w’Uhoraho ugera, wa munsi mukuru kandi uteye ubwoba, ngiye kuboherereza Eliya, umuhanuzi. 24Ni we uzunga ababyeyi n’abana, yunge abana n’abayeyi babo, kugira ngo ntazaza ngatsemba igihugu.

 

ZABURI (Zab 25 (24), 4-5ab, 6-7, 8-9,10.14 )

 

Inyik/ Nimwubure umutwe mukomere,

kuko uburokorwe bwanyu bwegereje.

 

Uhoraho, menyesha inzira zawe,

untoze kugenda mu tuyira twawe.

Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,

kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.

 

Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo,

Wagaragaje kuva kera na kare.

Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,

Ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,

Ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.

 

Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,

ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.

Abiyorosha abaganisha ku butungane,

abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.

 

Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka,

akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye.

Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya,

maze akabamenyesha isezerano rye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Ngwino Mizero y’amahanga,

wowe Mukiza w’abantu bose!

Ngwino wowe urokora abari barazimiye.

Alleluya. 

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 1,57-66)

57Nuko Elizabeti ageze igihe cyo kubyara, abyara umwana w’urnuhungu. 58Abaturanyi na bene wabo bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bafatanya na we kwishima. 59Ku munsi wa munani baza kugenya umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se. 6OAriko nyina aravuga ati « Oya, aritwa Yohani.»61Baramubwira bati « Nta muntu wo mu muryango wanyu wigeze kwitwa iryo zina! » 62Nuko babaza se mu marenga uko yifuza kwita umwana. 63Zakariya yaka akabaho maze yandikaho aya magambo : « Izina rye ni Yohani.» Bose baratangara. 64Ako kanya umunwa we urabumbuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga, asingiza Imana. 65Nuko ubwoba butaha abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye. 66 Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mutima, bibaza bati «Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we ?» . 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »