Amasomo yo ku wa 22 Ukuboza, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cya Samweli (1 Sam 1, 24-28; 2,1)

1,24Samweli amaze gucuka, nyina Ana aramuzamukana hamwe n’ikimasa cy’imyaka itatu, incuro y’ifu y’ingano n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi, amwinjiza mu Ngoro y’Uhoraho i Silo, kandi umwana yari akiri muto. 25Batamba cya kimasa, maze umwana bamushyikiriza Heli. 26Ana ati « Umbabarire, shobuja! Uhorane ubugingo, shobuja! Ni jye wa mugore wari iruhande rwawe aha ngaha, nsenga Uhoraho. 27Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yampaye icyo namusabye. 28Nanjye ndamumuhaye: yeguriwe Uhoraho mu buzima bwe bwose.» Nuko bunamira Uhoraho aho ngaho. 2,1 Ana rasenga ati (Iyo bageze aha, bakurikizaho indirimbo; inyikirizo ngo “Iryo ni Ijambo ry’Imana” barayihorera.)

 

INDIRIMBO (1 Samweli 2, 1, 4-5b, 6-7, 8abcd)

 

Inyik/ Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho.

 

Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho,

n’ubwemarare bwanjye mbukesha Imana yanjye.

Ntinyutse kwihimura abanzi banjye.

nejerejwe n’uko wabatsinze.

 

Umuheto w’intwari uravunitse,

naho abadandabiranaga bakindikije imbaraga.

Abari bijuse baraca incuro,

naho abari bashonje baradamaraye.

 

Uhoraho arica kandi akabeshaho,

yohereza ikuzimu kandi akavanayo.

Uhoraho arakenesha kandi agakungahaza,

acisha bugufi, akanakuza.

 

Avana umutindi mu mukungugu,

agakura umukene mu mwanda,

kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma,

kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Ngwino, Mwami w’isi yose,

wowe buye nsanganyarukuta rya Kiliziya.

Ngwino uzanire agakiza muntu wiremeye.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 1 Lk 1,46-56)

 

Muri icyo gihe, Mariya asingiza lmana 46avuga ati 47« Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye. 48Kuko yibutse umuja we utavugwaga ; rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire. 49Ushoborabyose yankoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu. 50Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya, bo mu bihe byose. 51Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye, atatanya abantu birata; 52Yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana; 53abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa ; 54yagobotse Israheli umugaragu we, bityo yibuka impuhwe ze, 55nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu, abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka. » 56Mariya yamaranye na Elizabeti nk’ amezi atatu, abona gutaha. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »