mer.

22

déc.

2010

Amasomo yo ku wa 21 Ukuboza, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Sofoniya (Sof 3, 14-18°)

14Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni! Israheli, hanika uririmbe! Ishime, uhimbarwe mwari w’i Yeruzalemu! 15Uhoraho yakuvanyeho imanza zari zigushikamiye, yirukanye abanzi bawe! Umwami wa Israheli, Uhoraho ubwe akurimo rwagati ; ntuzongera ukundi gutinya icyago. 16Uwo munsi bazabwira Yeruzalemu bati «Witinya, Siyoni! Ibiganza byawe nibireke gucika intege! 17Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati, ni We Ntwari ikiza! Azishima cyane ku mpamvu yawe, mu rukundo rwe azakuvugurura; azabyina kandi azarangurure ijwi kubera wowe, 18mbese nko mu byishimo by’ iminsi mikuru.»

 

ZABURI (Zab 33 (32), 2-3,11-12,20-21)

Inyik/ Nimukomere mu mashyi Uhoraho,

nimumuririmbire indirimbo nshya!

 

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

munamucurangire inanga y’imirya cumi.

Nimumuririmbire indirimbo nshya,

mumucurangire binoze muranguruye amajwi!

 

Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose,

n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho,

uko ibihe bigenda biha ibindi.

Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,

hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye.

 

Twebwe rero twizigiye Uhoraho;

ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.

Ibyishimo biri mu mutima wacu ni we bikomokaho,

Amizero yacu akaba mu izina rye ritagatifu. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.

Ngwino, Emanuweli,

wowe Mutegetsi wacu n’Umwami wacu

Dukize Nyagasani, Mana yacu.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 1, 39-45)

39Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire mu mugi wa Yuda, 40agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti. 41Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. 42Arangurura ijwi ati « Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. 43Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere? 44Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye. 45Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »