Amasomo yo ku wa 20 Ukuboza, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi lzayi (lz 7, 10-16)

Uhoraho yohereza umuhanuzi lzayi 10kubwira umwami , Akhazi ati 11« Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» 12Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho. » 10. 13Nuko Izayi aravuga ati «Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye? 14Noneho rero ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli. 15 Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki, kugira ngo azabashe kwanga ikibi agahitamo icyiza. 16Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza, ibihugu by’abo bami bombi utinya bizaba bitakivugwa. » 

 

ZABURI (Zab 24 (23),1-2, 34b, 5-6)

 

Inyik/ Uhoraho naze, umwami wuje ikuzo!

 

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,

yose ni iye hamwe n’ibiyituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’ inyanja,

Anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

 

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

Maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?

Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’amahomvu.

 

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

N’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo nibo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Ngwino, Rufunguzo rwo kwa Dawudi!

Wowe ukingura amarembo y’lngoma y’ijuru,

uvane mu buroko abaheranywe n’umwijima.

Alleluya. 

 

IVANJILI

 

+ Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 1,26-38 )

 

26Hashize amezi atandatu Elizabeti asamye inda, Malayika Gaburiyeli atumwa n’lmana mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti, 27ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi ; uwo mukobwa yitwaga Mariya. 28Malayika aza iwabo aramubwira ati «Ndakuramutsa mutoni w’Imana ; Nyagasani ari kumwe nawe. » 29Yumvise ayo magambo arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga. 30Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana. 31Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. 32Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita mwene Nyirijuru. Nyagasani lmana azamwegurira , ingoma ya se Dawudi ; 33azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira.»

34Nuko Mariya abwira Malayika ati « lbyo bizashoboka bite kandi nta mugabo mfite ? » 35Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyirijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane kandi azitwa Umwana w’lmana. 36Dore Elizabeti mwene wanyu na we yasamiye mu zabukuru; uku kwezi ni ukwa gatandatu kandi ubundi yitwaga ingumba, 37koko nta kinanira Imana.» 38Mariya aravuga ati « Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.» Nuko Malayika amusiga aho aragenda. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »