Amasomo ku Cyumweru cya IV cya Adiventi, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 7, 10-16)

Uhoraho yohereza umuhanuzi Izayi 10kubwira umwami Akhazi ati 11«Saba Uhoraho Imana yawe aguhe ikimenyetso, cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» 12 Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.» 13Nuko Izayi aravuga ati «Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi! Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye ? 14Noneho rero ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso: Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu maze akazamwita Emanuweli. 15Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki, kugira ngo azabashe kwanga ikibi, ahitemo icyiza. 16Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza, ibihugu by’abo bami bombi utinya, bizaba bitakivugwa.»

ZABURI (Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6)

Inyik/ Uhoraho naze :

ni we mwami wuje ikuzo

 

Isi ni iy’Uhoraho hamwe n’ibiyirimo,

yose ni iye hamwe n’ibiyituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,

Anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

 

Ninde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

Maze agahagarara ahantu he hatagatifu ?

Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,

ntararikire nabusa ibintu by’amahomvu.

 

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

N’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo nibo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo. 

 

ISOMO RYA KABIRI

Intangiriro y’ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 1, 1-7)

Bavandimwe, ljyewe Pawulo umugaragu wa Yezu Kristu, ndabaramutsa. Koko natorewe kuba intumwa, nteganyirizwa kwamamaza Inkuru Nziza 2Imana yari yarateguje abahanuzi bayo mu byanditswe bitagatifu. 3Iyo Nkuru Nziza yerekeye Umwana wayo, Yezu Kristu Umwami wacu, wabayeho ku bw’umubiri ari mwene Dawudi, 4ariko izuka rye ava mu bapfuye rikagaragaza ko ari Umwana w’Imana, mu bubasha bwose ku bwa Roho Mutagatifu. 5Ni na We waduhesheje ubutumwa, bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera, 6ari yo mubarirwamo namwe, abahamagawe na Yezu Kristu. 7Mwebwe rero batoni b’Imana muri i Roma, mwebwe abatagatifujwe no gutorwa n’Imana: nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI

Alleluya Alleluya.

Dore umukobwa w’isugi agiye gusama inda,

maze azabyare umuhungu,

nuko bazamwite «Emanuweli»,

ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe». .

Alleluya.

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 1, 18-24)

18Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 19Yozefu umugabo we wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. 20Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi aramubwira ati «Yozefu mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 21Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» 22Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati 23«Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite «Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe». 24Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse, nuko azana umugeni we. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »