ven.

17

déc.

2010

Amasomo yo ku wa 18 Ukuboza, Umwaka A

Isomo ryo mugitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 23, 5-8 )

5Igihe kiregereje – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka: azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu. 6Ku ngoma ye Yuda izarokorwa, maze lsraheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri: «Uhoraho ni we butabera bwacu.»

7Ni koko igihe kiregereje – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze boye kuzongera kuvuga ngo «Uhoraho ni Nyirubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cya Misiri», 8ahubwo bajye bagira bati «Uhoraho ni Nyirubuzima, we wakuye urubyaro rw’Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo, kugira ngo abatuze ku butaka bwabo.» 

 

ZABURI (Zab 72 (71),1-2,12-13,18-19)

 

Inyik/ Ubutabera buzasagamba, n’amahoro asesure.

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,

uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;

acire umuryango wawe imanza ziboneye,

kandi arengere n’ingorwa zawe.

 

Azarokora ingorwa zitakamba,

n’indushyi zitagira kirengera.

Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,

aramire ubuzima bwabo.

 

Haragasingizwa Uhoraho, Imana ya Israheli,

we wenyine ukora ibitangaza

lzina rye ry’ikuzo riragasingizwa ubuziraherezo,

ikuzo rye riragasakara ku isi hose! Amen! Amen!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.

Ngwino, Mutware w’umuryango wawe lsraheli!

Wowe watangiye amategeko ku musozi wa Sinayi,

Uturokoresha ingufu z’ukuboko kwawe.

Alleluya. 

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt1,18-24)

 

18Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu ; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 19Yozefu, umugabo we wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. 20Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati « Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 21Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» 22lbyo byose , ariko byabereye kugira nga huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati 23« Dore umukobwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli », ari byo kuvuga ngo « Imana turi kumwe. » 24Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse, nuko azana , umugeni we. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »