mar.

14

déc.

2010

Amasomo ku wa Kabiri w'icyumweru cya III cya Adiventi

ISOMO RYA MBERE 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Sofoniya (Sof 3, 1-2.9-13)

Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeruzalemu : 1Uwo mugi “ w’ikirara uriyimbire, wo wahindanye kandi ugategekesha igitugu! 2Ntiwumvise ijwi riwuhamagara cyangwa ngo ukurikize amabwiriza; ntiwigeze wiringira Uhoraho, ntiwegera n’Imana yawo.

9Koko rero, nzahindura abanyamahanga bazire ubwandure, kugira ngo bose bazambaze izina ry’Uhoraho, bamukorere ve. 10Ndetse no hakurya y’inzuzi z’i Kushi, abansenga bazanzanira amaturo yabo. 11Uwo munsi ntuzaba ukimwazwa n’ibikorwa bibi byose wankoreye, kuko icyo gihe nzaba nakuvanyemo abirasi bikuza, bityo ukazarekera aho kwiyemera ku musozi wanjye mutagatifu. 12Nzagusigamo umuryango wiyoroshya ukanicisha bugufi, ukazashakira ubuhungiro mu izina ry’Uhoraho. 13Abasigaye bo muri Israheli ntibazongera gucumura ukundi, cyangwa ngo bavuge ibinyoma; ururimi rubeshya ntiruzongera kumvikana ku kanwa kabo, ahubwo bazarya kandi baruhuke nta we ubatera intugunda. 

 

ZABURI (Zab 34 (33),2-3, 6-7,16.18,19.23)

Inyik/ Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva.

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve maze bishime!

 

Abamurangamira bahorana umucyo,

mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.

Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,

maze amuzahura mu magorwa ye yose.

 

Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane,

amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.

Intungane ziratabaza Uhoraho akazumva,

Maze akazikiza amagorwa yazo yose.

 

Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,

Akaramira abafite umutima wihebye.

Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be,

Kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI

Alleluya Alleluya.

Nyagasani, banguka witinda,

uze ukize umuryango wawe ibyaha byawo!

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 21,28-32)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango ati 28« Ngaho nimumbwire uko mubyumva. Umugabo yari afite abahungu babiri. Asanga uwa mbere, aramubwira ati “Mwana wanjye, uyu munsi jya gukora mu mizabibu.” 29Undi aramusubiza ati “Ndanze ” ; ariko yisubiraho ajyayo. 30Se abwira uwa kabiri kwa kundi ; undi arasubiza ati “Yego, Mubyeyi” nyamara ntiyajyayo. 31Ni uwuhe muri abo bombi wakoze icyo se yashatse ?» Bati «Ni uwa mbere.» Nuko Yezu arababwira ati « Ndababwira ukuri : abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu Ngoma y’Imana. 32Kuko Yohani yaje abayobora inzira y’ubutungane maze ntimwamwemera ; abasoresha bo n’abakobwa b’ibyomanzi baramwemera. Naho mwebwe mubonye urwo rugero, ntimwarushya mwisubiraho ngo mwemere.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »