mar.

14

déc.

2010

11.12.2010: MAMA Vicentia NYIRAKAMONDO yasezeranye burundu

Mama Vincentia uvuka muri Paruwasi ya Rwaza, Diyosezi ya Ruhengeli abaye umunyarwandakazi wa kabiri usezeranye burundu mu Muryango w’Ababikira b’Umuryango Mutagatifu w’i Bordeaux, bakaba bakorera i Rushaki muri Diyosezi ya Byumba ndetse no muri Diyosezi ya Gikongoro.

 

Mama Vincentia yasezeranye burundu ku wa 11.12.2010 muri Paruwasi ya Rushaki, mu gitambo cya misa cyari cyitabiriwe n’abakristu benshi ari abavuye i Rwaza aho Mama Vincentia avuka, ndetse n’abanyarushaki ubwabo. Igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri servilien NZAKAMWITA Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, akikijwe n’abasaserdoti barimo Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwaza.

 

Mu nyigisho yatanze mbere yuko Mama Vincentia asezerana burundu, yaragize ati: “twazinduwe no kumurikira Imana Vincentia utwibutsa ko icyo Imana ishaka ari uko twakwera imbuto zishimisha Imana, zigashimisha na Kiliziya. Imana itugirira icyizere kabone n’iyo twebwe ubwacu tutakwiyizera. Ni ngombwa rero kwakira imbuto nziza Imana ibiba muri twe.” Umushumba wa Diyosezi yakomeje avuga ko Imana idushakaho ubutungane, ikadusaba kuyifasha gutagatifuza abandi kandi ikaduhumuriza. Musenyeri ati: “Imana iratuzi, izi ko turi abanyantege nke, ariko iratwizeye. Hari indangagaciro rero uwatowe n’Imana agomba guharanira: kubaha, kugirira Imana urukundo ukarugirira n’abavandimwe, kubana neza n’abandi, kwiyubaha… Hari kandi indangagaciro zo guharanira ubutagatifu: kubaha amategeko y’Imana, kwirinda ibishuko, gusenga… Izi ndangagaciro zose zikaba zitugira imfura mu bantu. Tugomba guhora rero ku isooko y’ubutungane duhorana na Kristu. Turi amashami agomba kwera imbuto nziza. Ni ugushinga imizi rero muri Kristu.”

 

Umushumba wa Diyosezi yarangije abwira Vincentia ati: “Vincentia ubane na Kristu, umwakire iwawe kugira ngo agutunge maze uzabashe kwera imbuto nziza. Icy’ingenzi abihayimana basabwa ni ukugaragaza ko Imana ibaho bakoresheje ubuzima bwabo no kugaragaza inzira iyigana.”

 

Vincentia rero asezerana ati: “imbere y’Imana, abatagatifu n’abari aha, nsezeraniye kwiha Imana burundu mu Muryango w’ababikira b’Umuryango Mutagatifu w’i Bordeaux.” Mama Vincentia kandi yasinyiye isezerano yagiranye n’Imana kandi yambikwa impeta n’uhagarariye umuryango w’Ababikira, impeta igaragaza urwibutso rw’ayo masezerano. Nyuma y’igitambo cya misa habaye ibirori byo kwishimira Mama Vincentia wari ukikijwe na Mama umubyara, abavandimwe n’inshuti ze ndetse n’iz’umuryango w’ababikira.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »