sam.

11

déc.

2010

Amasomo ku Cyumweru cya III cya Adiventi

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 35, 1-6a.l0)

lUbutayu n’ubutaka bubi nibuhimbarwe, amayaga anezerwe kandi arabye indabyo. 2Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye Ubwiza bw’ imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu. 3Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana, 4mubwire abakutse umutima muti «Nimukomere mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza.»

5Nuko impumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve. 6aAbacumbagira bazasimbuke nk’impara, n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo. 10Abakijijwe n’Uhoraho bazatahuka, bagere i Siyoni batera urwamo rw’ ibyishimo. Ku ruhanga rwabo hazabengerana ibyishimo bitazashira, ibinezaneza n’umunezero bibasanganire, agahinda n’amaganya bizahunge. 

 

ZABURI (Zab 146 (145), 7, 8,9ab.10a)

Inyik/ Nyagasani, ngwino udukize.

Uhoraho arenganura abapfa akarengane,

abashonji akabaha mugati,

Uhoraho abohora imfungwa.

 

Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

Uhoraho agakunda ab’intungane.

 

Uhoraho arengera abavamahanga,

agashyigikira imfubyi n’umupfakazi,

Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo. 

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo (yak 5, 7-10)

7Bavandimwe, nimwihangane kugeza igihe Nyagasani azazira. Nimwitegereze umuhinzi ukuntu yihangana ategereje ko ubutaka bwe bubyara umusaruro mwiza; akihangana ubutarambirwa. 8Namwe rero nimwihangane, mwikomeze umutima kuko isesekara rya Nyagasani riri hafi. 9Bavandimwe, ntimukijujute bamwe ku bandi kugira ngo mudacirwa urubanza; dore umucamanza ahagaze imbere y’umuryango. 10Bavandimwe, ku byerekeye ububabare n’ubwiyumanganye, nimufatire urugero ku bahanuzi bavuze mu izina rya Nyagasani. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 1, 76; Yh 1, 7)

Alleluya Alleluya.

Yohani, umuhanuzi w’Umusumbabyose yaraje,

kugira ngo ategure inzira ya Nyagasani,

kandi abe n’umuhamya w’Urumuri.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 11,2-11)

Muri icyo gihe, 2Yohani aho yari mu buroko amaze kumva ibyo Kristu akora, yohereza babiri mu bigishwa be kumubaza bati «Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?» 4Yezu arabasubiza ati «Nimugende mutekerereze Yohani ibyo mwumva n’ibyo mubona : 5impumyi zirabona, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barigishwa Inkuru Nziza. 6Hahirwa utazagushwa n’ibyo nkora!»

71zo ntumwa zitirimutse, Yezu abwira rubanda ibya Yohani ati «Mwagiye kureba iki mu butayu? Urubingo se ruhungabanywa n’umuyaga ? 8Mwagiye kureba iki? Umuntu se wambaye imyenda y’agatangaza? … Abambaye iy’agatangaza se ko batuye mu ngoro z’abami! Nk’ubwo se mwagiye kureba iki? Umuhanuzi se? Koko rero ndabibabwiye, ndetse atambutse umuhanuzi. 10Ni we banditseho ngo ‘Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe kugira ngo izagutegurire inzira.’ 11Ndababwira ukuri: mu bana babyawe n’abagore ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru aramuruta.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »