ven.

10

déc.

2010

Amasomo ku wa Gatandatu w'Icyumweru cya II cya Adiventi, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo eya Mwene Siraki (Sir 48, 1-4.9-11)

lUmuhanuzi Eliya yaje ameze nk’umuriro, ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana. 2Yabaterereje inzara irabashegesha; kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuka. 3Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa, kandi amanura umuriro wo mu kirere incuro eshatu zose. 4Mbega Eliya ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo! Ni nde wakwiyemera ko ameze nkawe ? 9Wowe wajyanywe mu gicu cy’umuriro, ukagenda mu igare ritwawe n’amafarasi agurumana ; 10wowe wavuzwe mu miburo yerekeye ibihe bizaza, kugira ngo ucubye uburakari bw’Uhoraho butaragurumana, no kugira ngo ababyeyi biyunge n’abana babo, bityo amazu ya Yakobo agasubirana. 11Hahirwa abazakubona, kimwe n’abasinziriye mu rukundo, kuko natwe twese tuzabaho nta shiti.

 

ZABURI (Zab 80 (79), 2ac.3b, 15-16a, 18-19)

 

Inyik/ Mana tuzahure,

ubengeranishe ikuzo ryawe maze dukire !

 

Mushumba wa Israheli, tega amatwi,

Wowe wicaye hejuru y’ Abakerubimu,

Garagaza ububasha bwawe, maze udutabare !

 

Uhoraho, Mugaba w’ingabo, dukundire ugaruke,

urebere mu ijuru witegereze,

maze utabare uwo muzabibu,

urengere igishyitsi witereye.

 

Ikiganza cyawe kizahore kiramburiye

Kuri ya Ntore yawe ishyigikiwe n’ukuboko kwawe,

uwo mwana w’umuntu ugukesha imbaraga.

Bityo ntituzongera kuguhungaho,

uzatubeshaho twiyambaze izina ryawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 3,4.6 )

Alleluya Alleluya.

Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura :

umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt17,lO-13)

Muri icyo gihe, 10abigishwa babaza Yezu bati «Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza ? » 11Arabasubiza ati « Ni koko, Eliya azaza kandi atunganye byose ; 12ariko mbabwire : Eliya yaraje nyamara ntibamumenye, ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye. N’Umwana w’umuntu bazamubabaza batya. » 13Nuko abigishwa bamenya ko ari Yohani Batisita yababwiraga. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »