jeu.

09

déc.

2010

Amasomo ku wa Gatanu w'Icyumweru cya II cya Adiventi,Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 48, 17-19)

17Avuze atya Uhoraho, Nyirubutagatifu wa Israheli, uwagucunguye: Ni jye Uhoraho Imana yawe, ukwigisha ibikugirira akamaro, nkakuyobora mu nzira unyuramo. 18Nyamara iyo ujya kwita ku mategeko yanjye, amahoro yawe aba asendereye nk’uruzi, n’ubutungane bwawe bukamera nk’imivumba yo mu nyanja ; 19urubyaro rwawe rwari kuzangana nk’umusenyi, abagukomokaho bakangana nk’urusekabuye ; izina ryawe ntiryari kuzasibangana, cyangwa se ngo ryibagirane imbere yanjye.

 

ZABURI (Zab 1, 1ab.2, 3,4.6)

 

Inyik/ Nyagasani, ugukurikira azatunga urumuri rw’ubugingo.

 

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

Akirinda inzira y’abanyabyaha,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro!

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

Kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana,

Uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

 

Naho ku bagiranabi si uko bigenda:

bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani araje : nimumusanganire !

Ni we Mugenga w’amahoro.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 11, 16-19)

Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati 16« Mbese ab’iki gihe nabagereranya na bande ? Bameze nk’abana bicaye ku bibuga, bagahamagara abandi 17bati “Twavugije umwironge maze ntimwabyina! Duteye indirimbo z’amaganya, ntimwarira!” 18Koko rero Yohani yaje atarya, atanywa, bati “Yahanzweho!” 19Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa bati “Ni igisambo, ni umusinzi, ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!” Nyamara ubuhanga bw’Imana bwagaragajwe n’ibikorwa byayo. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »