mar.

07

déc.

2010

Amasomo ku wa Gatatu w'Icyumweru cya II cya Adiventi, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 40, 25-31)

25« Ni nde mwangereranya na we ? Ni nde twaba duhwanye? » Uwo ni Nyirubutagatifu ubivuze. 26Nimwubure amaso yanyu murebe : ni nde waremye biriya binyarumuri mubona, akabizengurutsa ikirere nk’ingabo ziyereka, akabihamagara byose mu mazina yabyo? Afite imbaraga nyinshi akagira n’umurego ukomeye, bigatuma nta na kimwe kibura. 27Yewe Yakobo, yewe Israheli, ni kuki wavuga uti«Inzira yanjye yihishe Uhoraho, Imana yayobewe ibyanjye!»28Mbese ntiwari ubizi? Nta n’ubwo wigeze kumva bivugwa? Uhoraho ni Imana y’ibihe byose, yaremye isi kuva aho itangirira n’aho iherera. Ntiyigeze ananirwa, nta n’ubwo acogora, nta buryo wacengera ubwenge bwe. 29Umunyantege nke amuha imbaraga, agakomeza unanime. 30Abakiri bato bacika intege bagacogora, ndetse n’abagabo b’intwari bakagwa rwose. 31 Ariko abiringira Uhoraho bazongera kubona imbaraga: bazatumbagira mu kirere nka za kagoma, biruke ubutananirwa ; bihute nta kudohoka !

 

ZABURI (Zab 103 (102),1-2,3-4,8.10)

Inyik/Mutima wanjye, singiza Uhoraho!

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu !

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye !

 

We ubabarira ibicumuro byawe byose,

Akakuvura indwara zawe zose ;

We warura ubugingo bwawe mu mva,

akagutamiriza ubutoneshwe n’impuhwe.

 

Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,

atinda kurakara kandi akagira ibambe.

Ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,

ntatwihimura akurikije amafuti yacu. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI

Alleluya Alleluya.

Nyagasani azaza gukiza umuryango we,

hahirwa abazaba biteguye kujya kumusanganira!

Alleluya.

 

IVANJILI :

+ Amagambo yo mu Ivanji1i ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 11, 28-30)

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati 28« Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. 29Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya ; muzamererwa neza mu mitima yanyu. 30Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »