Amasomo ku wa Kabiri w'Icyumweru cya II cya Adiventi,Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 40, 1-11)

1« Nimuhumurize umuryango wanjye, nimuwuhumurize – ni ko Imana ivuze – 2nimukomeze Yeruzalemu, muyimenyeshe ko ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kikaba gihanaguwe; Uhoraho yayihannye yihanukiriye, kubera amakosa yayo. » 3Ijwi rirarangurura riti « Nimutegure mu butayu inzira y’Uhoraho, muringanirize Imana yacu umuhanda ahantu h’amayaga. 4Akabande kose gasibanganywe, umusozi wose n’akanunga kose bisizwe, n’imanga ihinduke ikibaya. 5Nuko ikuzo ry’Uhoraho rizigaragaze, ibinyamubiri byose bizaribonere icyarimwe, bimenye ko Uhoraho yavuze. » 6Ijwi riravuga riti «Ngaho vuga!» Nanjye ndabaza nti « Mvuge iki se? Ibinyamubiri byase ni ibyatsi, imikomerere yabyo ikaba nk’iy’ururabyo mu murirna: 7icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, iyo umwuka w’Uhoraho ubinyuzeho. Ni byo koko, imbaga y’abantu ni icyatsi: 8icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, ariko ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ! »

9Naho wowe zamuka ku musozi muremure, urangurure ijwi wowe uzaniye Siyoni inkuru nziza, ntutinye wowe ntumwa y’inkuru nziza igenewe Yeruzalemu! Rangurura ijwi ubwire imigi ya Yuda uti « Dore Imana yanyu ! » l0Ni byo koko, dore Nyagasani Imana! Araje n’imbaraga nyinshi, afite amaboko aje gutegeka; dore azanye n’iminyago, aba yatabaye bamubanje imbere. 11Ameze nk’umushumba uragiye ubushyo, akabwegeranya n’ukuboko kwe ; abana b’intama akabatwara mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye. 

 

ZABURI (Zab 96 (95), l-2a, 3.l0ac, 11-12a, l2b.13ab)

 

Inyik/ Dore Nyagasani Imana, araje n’imbaraga nyinshi!

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho!

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

 

Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose!

Nimuvuge mu mahanga muti « Uhoraho ni Umwami! »

Imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

 

Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe!

Inyanja niyorome n’ibiyirimo byose!

Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.

 

Ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,

mu maso y’Uhoraho kuko aje,

kuko aje gutegeka isi. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.

Umunsi wa Nyagasani uregereje, nguriya aje kudukiza.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt18,12-14)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 12« Mwe murabibona mute? Niba umuntu afite intama ijana, iyo imwe muri zo izimiye ntasiga za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye ? 13Kandi iyo ahiriwe akayibona, ndababwira ukuri: imutera ibyishimo biruta ibyo aterwa na za zindi mirongo urwenda n’icyenda zitazimiye. 14Ni na ko So wo mu ijuru adashaka ko hari umwe muri abo bato uzimira.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »