dim.

05

déc.

2010

Amasomo yo ku Cyumweru cya II cya Adiventi,Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 11, 1-10)

Dore ibyo Uhoraho Imana avuze: lUmumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo. 2Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho, umwuka w’ubuhanga n’uw’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho, 3kandi unamutoze gutinya Uhoraho. Ntazaca Imanza “akurikije igihagararo, cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire. 4Intamenyekana azazicira imanza zitabera, azarenganure abakene bo mu gihugu, Umugome azamukubitisha inkoni y’ijambo rye, umwuka wo mu munwa we awicishe umugiranabi. 5Azakindikirisha ubutabera nk’umukandara, akenyeze ubudahemuka nk’umweko.

6Ikirura kizabana n’umwana w’intama, ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene. Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe, biragirwe n’akana k’agahungu. 7Inka n’igicokoma , bizarisha mu rwuri rumwe, ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe, intare irishe ubwatsi nk’ikimasa. 8Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira, igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri. 9Nta we uzaba akigira nabi, cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu, kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho, nk’uko amazi yuzura inyanja! 10Uwo munsi ni bwo inkomoko ya Yese izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu, amahanga yose akazayigana, aho atuye hakazabengerana ikuzo.

 

ZABURI (Zab 72 (71), 1-2, 7-8, 12-13, 17)

Inyik/ Mu gihe kizaza ubutabera buzasagamba,

n’amahoro asesure ubuziraherezo.

 

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,

uwo mwana w’umwami umutoze ubutabera bwawe;

acire umuryango wawe imanza ziboneye,

kandi arengere n’ingorwa zawe.

 

Mu gihe cye ubutabera buzasagamba,

n’amahoro asesure mu mezi atabarika.

Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,

avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’ isi.

 

Azarokora ingorwa zitakamba,

n’indushyi zitagira kirengera.

Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,

aramire ubuzima bwabo.

 

Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,

ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba!

Imiryango yose y’isi izamuherwamo umugisha,

amahanga yose amwite umunyahirwe!

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 15,4-9)

Bavandimwe, 4ibyanditswe kera byose byandikiwe kutubera inyigisho kugira ngo tugire icyizere, twihangane kandi duhumurizwe na byo. 5Imana soko y’ukwihangana n’uguhurnurizwa, irabahe no guhuza ibitekerezo nk’uko Kristu Yezu abishaka, 6kugira ngo mu mutima umwe no mu ijwi rimwe muhe ikuzo Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu.

7Ku mpamvu y’ibyo rero, nimwakirane nk’uko Kristu ubwe yabakiriye agirira ikuzo ry’Imana. 8Ndahamya ko Kristu yigize umugaragu w’abagenywe kugira ngo yerekane ubudahemuka bw’Imana, maze yuzuze ibyo abasokuruza basezeranijwe. 9Naho amahanga ahe Imana ikuzo ayishimira impuhwe zayo, nk’uko byanditswe ngo «Ni yo mpamvu nzakwamamaza mu mahanga, kandi nzasingiza izina ryawe.» 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI Lk 3, 4.6 I

Alleluya Alleluya.

Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura :

maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 3,1-12)

lMuri iyo minsi, Yohani Batisita atangira kwigishiriza mu butayu bwa Yudeya 2avuga ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!» 3Uwo ni we wavuzwe n’umuhanuzi Izayi ati «Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ‘Nimutegure inzlra ya Nyagasani, muringanize aho azanyura!’» .

4Yohani uwo yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba; ibyo kurya bye byari isanane n’ubuki bw’ubuhura. 5Nuko abaturage b’i Yeruzalemu n’abo muri Yudeya yose, n’abo mu ntara yose ya Yorudani bakamusanga, 6bakabatirizwa na we mu ruzi rwa Yorudani, babanje kwiyemeza ibyaha byabo mu ruhame. 7Abonye Abafarizayi n’Abasaduseyi benshi baje kubatizwa, arababwira ati «Mwa nyoko z’impiri mwe, ni nde wababwirije guhunga uburakari bwegereje? 8Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako! 9Kandi ntimwitwaze ngo Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndanabiberuriye, ndetse aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu. 10Dore intorezo irambitse ku mizi y’ibiti; none igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa maze gicanwe.

11Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro. 12Afite urutaro mu ntoki kandi agiye gukubura imbuca ye : hanyuma azahunika ingano ze mu kigega, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »