lun.

29

nov.

2010

Amasomo yo ku wa mbere w’Icyumweru cya I cya Adiventi.

Bashobora guhitamo muri aya masomo uko ari abiri: (irya mbere risomwa cyane cyane mu mwaka B na C)


Igitabo cy'Umuhanuzi Izayi (Iz 2,1-5)

1Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu. 2Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w'Ingoro uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose. Nuko amahanga yose agende awugana. 3Abantu b'ibihugu byinshi bahaguruke bavuga abti "Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w'Uhoraho, ku Ngoro y'Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze tuzikurikire." Nibyo koko, amategeko ava i Siyoni, i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry'Uhoraho. 4Azacira amahanga imanza, akiranure abantu b'ibihugu byinshi. Inkota zabo bazazicuramoa amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana. 5Nzu ya Yakobo, nimuze tugendere mu rumuri rw'Uhoraho.

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 4, 2-6)

[Risomwa cyane cyane mu mwaka A, kuko irya mbere riba ryasomwe ku cyumweru]

 

2Kuri uwo munsi, umumero w’Uhoraho uzaba icyubahiro n’ikuzo, imyaka izera mu gihugu, izatere ishema n’ubwema udusigisigi twa Israheli. 3Nuko abarokotse b’i Siyoni, n’imponoke za Yeruzalemu bitwe intungane : aba bose bazandikwe i Yeruzalemu kugira ngo babashe kubaho. 4Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bw’abakobwa b’i Siyoni, akuhagira Yeruzalemu amaraso yahamenewe, akoresheje urubanza n’umwuka utwika, 5ahantu hose ho ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho, azahatwikiriza igicu ku manywa, n’umwotsi utera ibishashi by’umuriro mu ijoro. Ikuzo ry’Uhoraho rizabitwikire byose 6nk’ihema cyangwa inzu y’ibyatsi, itanga igicucu mu minsi y’icyocyere, ikaba ubwihisho n’ubwugamo mu gihe cy’imvura n’umuyaga. 

 

ZABURI (Zab 122 (121), 1-2, 3-4b, 4c-5, 6-7, 8-9)

 

Inyik/ Tuzajya mu Ngoro y’lmana twishimye!

 

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,

Bati « Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!» .

None urugendo rwacu rutugejeje,

ku marembo yawe Yeruzalemu !

 

“ Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,

umugi ucinyiye cyane.

Aho ni ho imiryango ya Israheli,

imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro.

 

Aho ni ho Israheli iza gusingiza Uhoraho uko yabitegetswe .

Ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,

intebe yicaraho igihe aca imanza.

 

Nimwifurize Yeruzalemu amahoro,

muti « Abagukunda bose baragahorana ituze ;

amahoro naganze mu nkike zawe,

n’ituze rikwire mu rugo rwawe!»

 

Kubera abavandimwe banjye n’icuti zanjye,

mpimbajwe no kukubwira nti «Amahoro naganze iwawe»

Kubera Ingoro y’Uhoraho Imana yacu,

nkwifurije ishya n’ihirwe. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 80 (79),4)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Mana yacu, ngwino utuzahure,

ubengeranishe uruhanga rwawe maze dukire !

Alleluya. 

 

IVANJILI

 

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 8, 5-11)

 

Muri icyo gihe, 5Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera aramwinginga avuga ati 6«Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane.» 7Yezu aramubwira ati « Ndaje mukize. » 8Uwo mutegeka aravuga ati «Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire. 9N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare; nabwira umwe nti “Genda”, akagenda ; undi nti “Ngwino”, akaza ; n’umugaragu wanjye nti “Kora iki”, akagikora. » 10Yezu abyumvise aratangara, maze abwira abamukurikiye ati « Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku. 11Ndabibabwiye : benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »