lun.

29

nov.

2010

Amasomo yo ku wa Kabiri w'Icyumeru cya I cya Adiventi, Umwaka A

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 11, 1-10)

 

Dore ibyo Uhoraho Imana avuze : 1Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo. 2Umwuka w’Uhoraho uzamwururukiraho, umwuka w’ubuhanga n’ubushishozi, umwuka w’ubujyanama n’uw’ubudacogora, umwuka w’ubumenyi n’uw’ukubaha Uhoraho, 3kandi unamutoze gutinya Uhoraho. Ntazaca imanza akurikije igihagararo, cyangwa ngo azikemure akurikije amabwire. 4Intamenyekana azazicira imanza zitabera, azarenganure abakene bo mu gihugu. Umugome azamukubitisha inkoni y’ijambo rye, umwuka wo mu munwa we awicishe umugiranabi. 5Azakindikirisha ubutabera nk’umukandara, akenyeze ubudahemuka nk’umweko. 

 

ZABURI (Zab 72 (71),1-2,7-8,12-13,17)

 

Inyik/ Ubutabera bugiye gusagamba, n’amahoro asesure.

 

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,

uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;

acire umuryango wawe imanza ziboneye,

kandi arengere n’ingorwa zawe.

 

Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,

n’amahoro asesure mu mezi atabarika.

Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,

avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.

 

Azarokora ingorwa zitakamba,

n’indushyi zitagira kirengera.

Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,

aramire ubuzima bwabo.

 

Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,

ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba !

Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,

amahanga yose amwite umunyahirwe !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Dore Nyagasani Umwami wacu araje n’imbaraga nyinshi,

kugira ngo amurikire amaso y’abagaragu be.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 10,21-24)

 

Muri icyo gihe, 21Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu maze aravuga ati « Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye , bugufi. Koko Dawe, ni ko wabyishakiye. 22Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta nuzi Data uwo ari we keretse Mwana, n’uwo Mwana ashatse kubihishurira. » 23Hanyurna ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati « Hahirwa amaso abona ibyo muruzi! 24Ndababwira ukuri : abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwurnva ntibabyumva. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »