Inyigisho y’Icyumweru cya I cya Adiventi, Umwaka A

1. Dutangiranye iki gihe gikomeye cya Adiventi n’umuhanuzi Izayi utubwira umwijima ubundikiye isi ariko agasaba abantu kudacika intege kuko hari ubwo abantu b’ibihugu byinshi bazahaguruka bagira bati «Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uhoraho, ku Ngoro y’Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze tuzikurikire.» kuko nidukomeza kwizera ubwenge n’ubuhangange bwacu katubayeho. 

 

Umuhanuzi Izayi aravuga aya magambo mu gihe isi yari yugarijwe n’umwijima w’inzangano n’intambara, umwijima w’urupfu n’ubugizi bwa nabi, imiryango isubiranamo, imivu y’amaraso itemba. Ni muri ayo makuba akomeye Umuhanuzi agira ati nimurekere aho kugira nabi, nimusubize inkota mu rwubati mwemere kumurikirwa n’urumuri ruturuka kuri Uhoraho. Izayi arifuza ko amategeko y’Uhoraho ariyo akurikizwa kandi amategeko y’abantu akamurikirwa n’ugushaka kw’Imanakuko ari yo yonyine nyrububasha na Nyirimpuhwe naho muntu rimwe na rimwe akaba ahubuka kandi akaba yarenganya.

Niyo mpamvu abwira amahanga ko kuzindukira k’umusozi w’Uhoraho bitanga amahoro y’umutima kandi bikayaha n’abavandimwe kuko abiyemeje bose kugana iyo nzira “inkota zabo bazicuramo amasuka, amacumu yabo bakayacuramo ibihabuzo. Ihanga ntiryongere gutera irindi inkota, kandi ntibongera ukundi kwiga kurwana”, kuko bahitamo kugendera mu rumuri rw’Uhoraho. Iy’aba izi nama nziza Umuhanuzi Izayi atugira twemeraga zikinjira mu mitima yacu, maze mugenzi wacu tukamubonamo umuntu dugomba kubaha no guha amahoro, umuntu dusangiye gupfa no gukira, umuntu dusangiye urugendo rugana aho Imana ishaka, isi yatuza kandi ikagira amahoro.

 

2. Umwijima wa kabiri utegereje urumuri turawusanga mu Ivanjili, aho Yezu atubwira ati: “iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe cy’ijoro umujura azaziraho, yabaye maso maze ntareke bamupfumurira inzu. Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka”. Yezu arashaka kutwereka ko Imana yinjira mu mateka yacu, mu buzima bwacu itabanje kuvunyisha kuko ujya iw’umukunzi atabanza guteguza kuko aba zi ko yisanga. Ikibazo ni uko twe abantu turangariye muri byinshi bituma twica amatwi igihe Nyagasani akomanze. Turangariye mu mashyari no mu nzangano, turangariye mu gutunga byinshi kabone n’iyo twabibona tunyanganyije, twibwira ko isi n’Ijuru ari ibyacu kandi ko bigomba kutwumvira. Yezu ati: “murabe maso”: Nitwige rero gukingura amaso yacu kugira ngo tubashe kubona icyo Imana idushakaho, nitwige gufunguura amatwi ngo twumve neza aho kumvirana kugira ngo tumenye iyo tuganisha ubuzima bwacu.

 

3. Yezu ntiyifuza ko twiberaho nko mu gihe cya Nowa, arifuza ko impano y’ubuzima yaduhaye tutayangiza ngo tuyandavuze. Arifuza ko amagambo ya pawulo intumwa twajya duhora tuyazirikanaho niba dushaka kuba urumuri rw’isi. Pawulo ati: “mumenye ko aya magingo turimo ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi… Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri. Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari. Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu”. Ese, tujya twibuka ko aya magambo atureba, atareba gusa abanyaroma Pawulo yandikiye iyi baruwa?

Adiventi dutangiye, itubere igihe cyo guhagagarara akanya gato maze turebe iyo tugana mu buzima bwacu bwa buri munsi no mu mubano wacu n’Imana ndetse n’abavandimwe.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »