AMASOMO Y’ICYUMWERU CYA I CY’ADIVENTI

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 2,1-5 )

lIbyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu. 2Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose. Nuko amahanga yose agende awugana. 3Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke bavuga bati «Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uhoraho, ku Ngoro y’Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze tuzikurikire.» Ni byo koko amategeko ava i Siyoni, i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho. 4Azacira amahanga imanza, akiranure abantu b’ibihugu byinshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana. 5Nzu ya Yakobo nimuze, tugendere mu rumuri rw’Uhoraho. 

 

ZABURI (Zab 122 (121), 1-2, 3-4ab, 4c-5, 6-7, 8-9)

Inyik/ Nimuze dusange Uhoraho twishimye.

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,

bati «Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho !»

None urugendo rwacu rutugejeje

ku marembo yawe, Yeruzalemu !

 

Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,

Umugi ucinyiye cyane.

Aho ni ho imiryango ya Israheli,

imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro.

 

Aho ni ho iza gusingiza Uhoraho uko Israheli yabitegetswe,

Ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,

intebe yicaraho igihe aca imanza.

 

Nimwifurize Yeruzalemu amahoro,

muti «Abagukunda bose baragahorana ituze ;

amahoro naganze mu nkike zawe,

n’ituze rikwire mu rugo rwawe!»

 

Kubera abavandimwe banjye n’incuti zanjye,

mpimbajwe no kukubwira nti «Amahoro naganze iwawe!»

Kubera Ingoro y’Uhoraho Imana yacu,

nkwifurije ishya n’ihirwe !

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 13, 11-14a)

Bavandimwe, 11mumenye ko aya magingo turimo ari igihe cyo gushiguka mu bitotsi, kuko ukurokorwa kuturi hafi ubu ngubu kurusha igihe twakiriye ukwemera. 12Ijoro rirakuze, umunsi ugiye gucya. Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima maze twambare intwaro z’urumuri. 13Tugendane umurava nk’abagenda ku mugaragaro amanywa ava, nta busambo, nta businzi, nta busambanyi, nta biterasoni, nta ntonganya, nta shyari. 14a Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 85 (84), 8)

Alleluya Alleluya.

Uhoraho twereke impuhwe zawe,

kandi uduhe agakiza kawe.

Alleluya. 

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 24,37-44)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 37«Mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu bizamera nko mu minsi ya Nowa. 38Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga kandi baranywaga, bashakaga abagore cyangwa abagabo kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu bwato, 39nuko abantu ntibagira icyo bamenya kugera igihe umwuzure uziye ukabahitana bose. Nguko uko bizamera mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu. 40Mu bagabo babiri bazaba bari mu mirima, umwe azatwarwa undi asigare ; 41mu bagore babiri bazaba basya, umwe azatwarwa undi asigare. 42Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho. 43Murabizi : iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe cy’ijoro umujura azaziraho, yabaye maso maze ntareke bamupfumurira inzu. 44Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »