Umunyamakuru Peter Seewald waganiriye na Papa Benedigito wa XVI

Umunyamakuru Peter Seewald waganiriye na Papa Benedigito wa XVI ikiganiro cyabo kikaba cyarasohotse mu gitabo bise “Lumière du monde” (urumuri rw’isi) aragira ati: “icyambabaje ni uko abanyamakuru barebye akantu kamwe muri icyo gitabo, ni ukuvuga aho Papa agaruka ku gakingirizo, ugasanga ariko bibanzeho batarebye ibitekerezo byiza kandi byinshi bikubiye muri icyo gitabo”. Aragira ati: “iyo abanyamakuru bitaye ku kantu kamwe gusa akaba ariko bibandaho, bigaragaza ikibazo kiri mu itangazamakuru ritabasha kureba icy’ingenzi ngo abe aricyo basangiza abasomyi”.


Seewald wavutse mu mwaka w’i 1954 mu muryango w’abakristu i Passau, mu nkengero za Bavière na Autriche, yaje guca ukubiri na Kiliziya mu 1973, ariko nyuma yakomeje kwibaza ku buzima no ku murongo wabwo. Aragira ati: “ninjiraga rimwe na rimwe mu Kiliziyanubwo nashidikanyaga kandi nkumva Ijambo ry’Imana ntacyo rimbwiye. Ariko nabonaga ko isi itapfuye kubaho gutyo gusa nk’uko Marx n’abandi babihamyaga. Nibwo numvise ko Liturjiya, amasengesho, amategeko y’Imana bifite ishingiro kandi ko bishinze imizi mu kuri”. Akomeza agira ati: “umunsi umwe numvise ko imigambi yo mu busore bwanjye nayisangaga yose mu butumwa Kristu yatugejejeho. Birahagije gusoma Ivanjili. Ibisubizo dusangamo biratomoye kurusha ibyo dusanga muri Manifeste ya Marx”.

 

Avuga kuri Papa Benedigito XVI Peter Seewald aragira ati: “ kuri njye, Papa Benedigito ntabwo ari gusa umuntu w’igihangange mu mitekerereze, ahubwo ni umuyobozi wa Roho ukomeye”. Ati: “Papa ntiyigeze asubiza inyuma ikibazo na kimwe mu byo namubajije, ahubwo hari ubwo numvaga hari ibyo ntamubaza kuko numvaga uburemere bw’umurimo we. Ariko nyuma namubajije ibibazo byanjye byose, ku bintu byose, ndetse n’ibitera ibibazo mu bantu”. Akomeza agira ati: ariko“amasaha atandatu uri kumwe na Papa ni make”.

 

Twifashishije Inkuru ya Frédéric MOUNIER, ikaba yasohotse mu kinyamakuru “La Croix”

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »