18-20.11.2011 Papa Benedigito XVI muri Bénin.

Kuva ku wa 18 kugera ku wa 20 ugushyingo 2011, Benedigito XVI azagenderera igihugu cya Bénin. Ibyo byatangarijwe i Kotonu mu murwa mukuru mu kiganiro n’abanyamakuru ubuyobozi bwa Leta bwatanze, bufatanyije n’Inama y’Abespiskopi ba Bénin.


Urwo ruzinduko Papa yatumiwemo na Prezida Boni Yayi, guverinoma ye n’Inama y’Abepiskopi ba Bénin ruzaba ruri mu rwego rwo kwizihiza imyaka 150 Ivanjili igeze muri Bénin no mu rwego rwo kwibuka Karidinali Bernardin Gantin wavukaga muri icyo gihugu.


Muri urwo ruzinduko Papa azashyikiriza abahagarariye Inama z’Abepiskopi muri Afurika inyandiko yasohotse nyuma ya Sinodi ya Afurika yateraniye i Roma mu kwakira 2009.


Mu mwaka utaha kandi Papa azagirira uruzinduko muri Croazia mu kwezi kwa gatandatu; muri Espanye mu kwezi kwa munani muri forum mpuzamahanga y’urubyiruko; mu Budage i Berlino, Friburgo na Erfurt, mu kwezi kwa nzeri.

Écrire commentaire

Commentaires : 0

24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »