sam.

20

nov.

2010

Amasomo y'Icyumweru cya XXXIV, Umwaka C: KRISTU UMWAMI

ICYUMWERU GIHERUKA IBY’IGIHE GISANZWE ( Icyumweru cya 34 )

UMUNSI MUKURU WA NYAGASANI YEZU KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE


ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cya Samweli (2 Sam 5,1-3)

Muri iyo minsi, imiryango yose ya Israheli isanga Dawudi i Heburoni, maze iramubwira iti: «Ngaho twitegereze, turi amagufa yawe n’umubiri wawe. 2Kera igihe Sawuli yari akiri umwami wacu, ni wowe watabaranaga na Israheli kandi ugatabarukana na yo. Kandi rero Uhoraho yarakubwiye ati:‘Ni wowe uzaragira umuryango wanjye Israheli, kandi ni wowe uzaba umutware wa Israheli.’»3Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze umwami Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni imbere y’Uhoraho, nuko basiga Dawudi amavuta aba umwami wa Israheli yose.


ZABURI (Zab 122 (121), 1-2, 3-4, 5-6a.7a)


Inyik/ Nyagasani, ingoma yawe n’ingoma y’amahoro.

Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye,

bati «Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!»

None urugendo rwacu rutugejeje

ku marembo yawe, Yeruzalemu!

 

Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza,

Umugi ucinyiye cyane.

Aho ni ho imiryango ya Israheli,

imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro,

gusingiza Uhoraho uko Israheli yabitegetswe.

 

Aho ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi,

intebe yicaraho igihe aca imanza.

Nimwifurize Yeruzalemu amahoro,

muti «Amahoro naganze mu nkike zawe!» 

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi (Kol l, 12-20)

Bavandimwe, 12nimunezerwe kandi mushimire Imana Data, watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mu mucyo.13Koko rero yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo, 14ari na We dukesha gucungurwa no kubabarirwa ibyaha.

15Ni We shusho ry’Imana itagaragara, Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose, 16kuko byose byaremewe muri We, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi. Ibigaragara n’ibitagaragara, Ibinyabubasha n’Inganji, Ibikomangoma n’Ibihangange: byose byaremwe na We kandi ni We byaremewe; 17yariho mbere ya byose kandi byose bibeshwaho na We.

18Ni We kandi Mutwe w’umubiri ari wo Kiliziya, akaba n’Ishingiro n’Umuvukambere mu bapfuye, kugira ngo ahorane muri byose umwanya w’ibanze; 19kuko Imana yizihijwe no kumusenderezamo ibyiza byose, 20kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose ndetse ari We ibigirira, ari ibiri ku isi, ari n’ ibiri mu ijuru, byose ibisakazaho amahoro aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 11, 10)

Alleluya Alleluya.

Hasingizwe Ingoma y’umubyeyi wacu Dawudi itugezeho,

Ingoma yo mu bihe bishya!

Hasingizwe Uje mu izina rya Nyagasani.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 23, 35-43)

Igihe bari bamaze kubamba Yezu ku musaraba, 35rubanda baguma aho bamurebera, abatware bo bakamunnyega bavuga bati «Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari Kristu Intore y’Imana!» 36Abasirikare na bo bakamukwena, maze baramwegera bamuhereza divayi irura 37bavuga bati «Niba uri umwami w’Abayahudi ngaho ikize ubwawe! »38Hejuru ye hari handitse itangazo ngo «Uyu ni umwami w’Abayahudi.»

39Umwe mu bagiranabi bari babambanywe na we yaramutukaga avuga ati «Harya si wowe Kristu? Ngaho ikize ubwawe, natwe udukize!» 40Ariko mugenzi we amucyaha avuga ati «Mbese ntutinya Imana, wowe waciriwe rumwe na we! 41Twebwe turazira ukuri, turaryozwa ibibi twakoze ; naho we nta kibi yakoze.» 42Arongera ati «Yezu, uranyibuke igihe uzazira kwima Ingoma yawe.» 43Yezu ni ko kumusubiza ati «Ndakubwira ukuri: uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana.» 



 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »