jeu.

18

nov.

2010

IHURIRO RY‘IGIHUGU RY’URUBYIRUKO GATOLIKA KU NSHURO YA CYENDA: GIKONGORO 17-21 UGUSHYINGO 2010

Ku nshuro ya cyenda urubyiruko gatolika rwahuriye mu ihuriro ku Gikongoro. Insanganyamatsiko iragira iti: «  Mwigisha mwiza ngomba gukora iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage ? » ( Mk 10,17)

Urubyiruko ruturutse mu madiyosezi yose y’u Rwanda mu Burundi no muri Kongo rwatangiye kugera ku Gikongoro mu mujyi wa Nyamagabe ku wa 17 ugushyingo 2010 guhera ku gicamunsi.

 

Ihererekanya ry’umusaraba w’urubyiruko

 

Umutambagiro watangiye kuri uyu wa 17 ugushyingo i saa cyenda n’iminota 45 uyoborwa n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro Myr Augustin MISAGO ari kumwe na Myr Servilien NZAKAMWITA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida w’Akanama k’Abepiskopi gashinzwe Ikenurabushyo ry’Urubyiruko, bakikijwe n’abasaseridoti basaga 40 baje baherekeje urubyiruko.

 

Kimwe mu biranga ihuriro ry’uruyiruko ni Umusaraba w’urubyiruko Diyosezi iheruka kwakira Ihuriro ihereza Diyosezi yakiriye ihuriro. Uyu mwaka urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu rwahereje umusaba urubyiruko rwa Diyosezi ya Gikongoro.

 

Padiri Theophile NIYONSENGA Omoniye w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu yatangiye asobanura iby’umusaraba w’Ihuriro ry’Urubyiruko umaze guhetura amadiyosezi yose y’u Rwanda. Ati: « Umusaraba ni ibendera ry’ab’ingoma y’ijuru ». Ikimenyetso cy’ugutsinda kwa Kristu. Yashishikarije urubyiruko kurangamira umusaraba. «Igiti cy’umugisha,Urukundo rw’Imana, amizero y’urubyiruko».

 

Padiri uhagarariye Umwepiskopi wa Cyangugu mu gisingizo cyiza ari kumwe n’abasaseridoti 7 n’urubyiruko rwa Diyosezi ya Cyangugu yashyikirije umusaraba Myr Augustin MISAGO ari kumwe n’abasaseridoti n’urubyiruko rwa Diyosezi ya Gikongoro. Padiri yerekanye uko uwo musaraba bamaranye umwaka wazengurutse amaparuwasi yose ya Cyangugu wabagiriye akamaro ku buzima bwabo bwa roho. Yifuriza urubyiruko rwa Diyosezi ya Gikongoro kuzawuronkaho ingabire nyinshi.

 

Mu nyigisho ye Myr Augustin MISAGO yagarutse ku musaraba bakiriye ati: « umusaraba twawushyize hagati yacu, Kristu wazutse ari kumwe natwe azaduherekeza muri iyi Forum. Ikiduhuje si ikindi ni ukwemera. Duhuriye hamwe ngo duhurize hamwe turebere hamwe ngo turusheho kubona urumuri rwa Kristu mu mibereho yacu, ngo tubone uko tugana inzira y’ijuru. Twaje kurangamira umusaraba wa Kristu ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana mu bantu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »