sam.

06

nov.

2010

Amasomo y'Icyumweru cya XXXII Gisanzwe, Umwaka C

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cy’ Abamakabe (2 Mak 7, 1-2.9-14 )

Muri iyo minsi, 1baza gufata na none abavandimwe barindwi hamwe na nyina, umwami Antiyokusi abakubitisha imikwege n’imirya y’ibimasa, ashaka kubahatira kurya inyama z’ingurube zabuzwaga n’ amategeko. 2Nuko umwe muri bo arabavugira ati «Mbese icyo utubaza cyangwa se wifuza kutumenyaho ni iki? Twiteguye gupfa, aho guca ku mabwiriza y’abasekuruza bacu.» 9Uwa kabiri igihe agiye kunogoka aravuga ati «Wa mugome we! Uratwambura ubu buzima turimo, ariko Umwami w’isi azatuzura tubeho iteka, twebwe dupfuye, duhowe Amategeko ye.»

10Nyuma y’uwo batangira kubabaza n’uwa gatatu. Ahera ko azana ururimi nk’uko bari babimusabye, arambura n’amaboko nta mususu. 11Nuko avugana ubutwari ati «Iyi myanya y’umubiri nyikesha Nyir’ijuru, ariko ku mpamvu y’ishyaka ry’Amategeko ye ndayisuzuguye, kandi ni We nizeye ko azayinsubiza.» 12Umwami ubwe n’abari kumwe na we batangazwa n’ubutwari bw’uwo musore, wahinyuraga ububabare. 13Uwo nguwo amaze gupfa basingira uwa kane, na we bamubabaza kuri ubwo buryo. 14Agiye kunogoka aravuga ati «Ikiruta ni ukugwa mu biganza by’abantu upfanye icyizere uhabwa n’lmana cy’uko izakuzura; kuko wowe udateze kuzukira ubugingo buhoraho.» 

 

ZABURI (Zab 17 (16), 1ae.3ab, 5-6, 8.15)

Inyik/ Uhoraho, ninkanguka nzanyurwa n’uburanga bwawe.

Uhoraho, ndenganura!

Nyumva wite ku maganya yanjye.

Wasuzumye umutima wanjye,

ungenzura nijoro ndetse urangerageza,

ntiwagira ikibi unsangana.

 

Mpamya intambwe mu mayira yawe,

Ibirenge byanjye ntibyadandabirana.

Mana yanjye, ndakwiyambaza kuko unyumva ;

Ntega amatwi wumve ibyo nkubwira!

 

Urandinde nk’imboni y’ijisho ryawe,

Umpishe mu gicucu cy’amababa yawe.

Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe;

Ninkanguka nzanyurwa n’uburanga bwawe. 

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (2 Tes 2,16-17; 3, 1-5)

Bavandimwe, 2,16Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira, 17bonyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga. 3,1 Ahasigaye bavandimwe, mudusabire kugira ngo Ijambo rya Nyagasani rikomeze gukwira hose, ryamamare nk’uko bimeze iwanyu. 2Musabe kandi kugira ngo turokoke abantu b’ abagome n’abagiranabi: koko rero kwemera si ibya bose. 3Nyagasani ni indahemuka azabakomeza, abarinde Nyakibi. 4Kandi ku bwa Nyagasani, ntidushidikanya ko ibyo tubategeka mubikora, mukazanabikomeza. 5Nyagasani nayobore imitima yanyu, ayitoze gukunda Imana no kwiyumanganya nka Kristu. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 1, 5-6)

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu Kristu, umuvukambere mu bapfuye,

naharirwe ikuzo n’ububasha,

uko ibihe bihora bisimburana iteka !

Alleluya. 

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 20, 27-38)

Muri icyo gihe, 27Abasaduseyi bamwe baramwegera, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. 28Baramubaza bati «Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo ‘Umuntu napfa asize’ umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure nyakwigendera.’ 29Habayeho rero abavandimwe barindwi; uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. 30Uwa kabiri aramucyura, 31n’ uwa gatatu aramucyura kimwe n’abandi. Bose uko ari barindwi bapfa badasize abana. 32Hanyuma wa mugore na we arapfa. 33Ubwo se igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo, ko bose bamutunze uko ari barindwi ?»

34Yezu arabasubiza ati «Ab’iyi ngoma ni bo bagira abagore cyangwa abagabo. 35Naho abo Imana izasanga bakwiye kugira uruhare ku bugingo buzaza no kuzuka mu bapfuye, bo ntibazagira abagore cyangwa abagabo. 36Ntibazaba bagipfuye ukundi kuko bazaba bameze nk’abamalayika; babaye abana b’Imana koko babikesha ukuzuka. 37Naho iby’izuka ry’abapfuye, Musa na we yabitwumvishije igihe yari yibereye imbere y’ igihuru kigurumana, akita Nyagasani ngo ‘Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo.’ 38Nta bwo rero ari Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Koko bose ni Yo babereyeho.» 


 


 

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »